553

mo uratekereza gusubira Kongo ngo amaradiyo mpuzamahanga wongere uyahe akazi? Isi yongere ikote? Kongo? Kongo nayo iri mu byaguteye umwaku. Kongo, Kongo, urandiza, uranshengura umutima

Kongo yaragushingiriye Rwanda we! Washobora kuyihanaho ra? Ntushobora kwihana kuri Kongo koko? Ndarose? Ariko wahaye amahoro Zayire/Kongo? Rahira ko itari buguteshe umutwe, ko nukomeza izagukoraho. Wabanje ugatunganya ibyawe Rwanda. 

Wagirango ibyahanuwe bibi niwowe byavugaga ngo «muri iyo minsi y’imperuka»… Ibi byarangije kugusohoraho uri ku yindi ntera. Wambabariye ukumva neza ibyo umuhanuzi Yoweli yavuze ati : « 1Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. 2Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi». (Yoweli 2:28 cg. Yoweli: 3:1-2 muri bibliya zimwe) 

Ariko ubu urimo gusohoza ubuhanuzi buvugako ababyeyi bazangana n’abana babo, umuhungu ahangane na se, umukobwa ahangane na nyina, maze abavandimwe bicane babanje kugambanirana. Wagirango niwowe ubwirwa Rwanda. Ibyawe birahahamura gusa. Kuri wowe wishimirako iyo bwije butacya, cyangwa bwaba bwakeye butakwira. Urashotorana cyane, uri nka wa mugore w’inyongezankoni. Cyangwa uri Nyirakazihamagarira. Yesu nawe ati : “37Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? 38Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka. 39Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka’.” (Matayo: 23:37-39) 

Ariko ntabwo Yerusalemu yabyemeye ntiyashatse kuba imishwi, ngo ibundikirwe, yishakiye kuba amasake maze yanze kubundikirwa ishiraho imarwa n’utuyongwe. 

Aho ntacyo waba upfana na Yerusalemu ya kiriya gihe Rwanda we! Kirahari. 

Ubu ndavugana nawe bwa nyuma Rwanda, kuko ni «nyuma y’amahirwe yawe ya nyuma». Sinzi niba nakongera no kukwinginga, kuko iyo winginzwe urushaho kutagonda ijosi ukarushaho kundemerera, sinzi uko wabaye. Nkugenze nte? Ko ntako ntagize? Aya ko ari amagambo buri wese avuga wamushobereje, iyo ageze nyuma y’amahirwe ya nyuma! 

No mu marembera ya Habyarimana Juvenal, nyuma y’amahirwe ye ya nyuma aya magambo yaravuze ngo «ntako atagize». Wari