517

itabaho. Ayo masengesho nayise amatakirangoyi. Benshi barayasenze mu ntambara bavugango «Mana nundinda nanjye nzakurinda». Kubera ubwoba, icyo gihe ayo Imana yitaho ni yayandi bavugango «Mana nundinda nkarokoka nzagukorera». 

Ariko benshi bayasenze barabyirengagije nyamara biracyari imbere y’Imana nk’ibyambaye ubusa. Ubu Umunyarwanda azajya yumva ari uko asigaye wenyine? Kandi usigaye nawe asigare avuma Imana ayibazango yari iri hehe byose biba? 

Rahirako tudafite umwuka wa ba Nyirakazihamagarira. Tuzajya dutegereza amasasu na za bombardiers F16, M15, na za missiles M16, na Katiyusha n’izindi missiles? N’ibindi bitwaro bya Kirimbunzi. Kuko Umunyarwanda ntanoga cyeretse anogotse. 

IMANA IKUNDA ABANTU YAREMYE 

Adamu na Eva barinangiye Imana ibaha amahirwe ya nyuma barananirana, barashyogoranya, bararegana. Kamere-muntu yari yinjiye igihe baryaga ku giti babujijwe kurya, batangira kwitana bamwana. Nyamara bari bahawe amahirwe ya nyuma yo kugirango babeho cyangwa bapfe, bahitamo gupfa, no kuvumisha isi yose n’abazabakomokaho bose. Kuko Imana yari izi ibyabaye ariko yaje ibaza nk’aho ntabyo izi, mbese ibaza iby’izi nk’umwarimu, kugirango ipime amahirwe yari ibahaye. Icyo bayikoreye murakizi, kuko bayihinduye umusazi. Uwa mbere ndetse yayishinjije ibyaha ko byatewe n’umugore yihaye kumuzanira. Ngo irwanya abibone ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu (Yakobo 4:6). Ngaho rero abibone abe aribo bitegura kurwana. 

Ngo nuvugako nta cyaha ufite uba uyise inyabinyoma (1 Yohana 1:10), ariko nitwatura ibyaha byacu niyo yo kwizerwa, iratubabarira. 

Umunyarwanda rero nawe yageze aho ashaka kwihanisha Imana, nka Adamu rwose. Yasobanuye uwateye kiriya cyaha asobanurira Imana ko nayo isetsa, ukuntu yiyibagije ko ariyo yazanye umugore atayisabye, akarema n’inzoka yaje gushukana. Ni nk’aho yavuze ati nkiri jyenyine byari bimeze neza, ariko uzanye umugore bimera nabi, none irwarize n’umugore wazanye n’inzoka wiremeye, mubifitemo uruhare mwari mwarabipanganye none murigiza nkana mwibinzanamo, nifititiye gahunda. Nyamara Imana ntijya itsindwa. Yamubujije kuzirya umugore adahari, ntiyigeze imubwirako naza azazimurisha. Imana iracyatsimbaraye kuri rya jambo ryayo yavuze iti «ibiti byose byo muri iyi ngobyi wemerewe kubirya uko ushaka, ariko imbuto z’igiti zimenyesha ikiza n’îkibi ntuzazirye kuko nuramuka uziriye no gupfa uzapfa» (Itangiriro 2:16-17). Adamu yakoresheje amayeri Imana imubajije aho ari ati «ndihishe». Ntiyavuze impamvu yihishe, ahubwo Imana niYo yamubajije impamvu yihishe. Yaramutanguranwe iti «wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho»?