mujyi wa Kigali hagati uyobowe ubu ndota na Kirabo Aisa Kakira, hari n’undi uri muri Gasabo ya Claudine Nyinawagaga, ubu nandika nkosora, numvise umenya ngo yaregujwe ku mirimo kubera amasoko ya Leta n’ayandi matiku y’amashyari n’inzangano no kwanga agasuzuguro». Bashyizeho undi.
Undi ari Kicukiro ya Paul Jules Ndamage, ubu nandika, n’undi uri Nyarugenge ariko amaze kwegura. Nti basi reka mbabwire rimwe gusa nibatumva muzakore icyo mushaka.
Haza Chef wabo ambaza icyo nshaka : nsubiza vuba ko nsaba ko bigizayo agahe maze nkongera nkavuga, basi rimwe gusa, nkatabaza. Aranyemerera ariko ampa agahe gato cyane kandi arambwirango erega ntibazakumvira! Ngo n’abatari wowe barabapinze nkanswe wowe. Nti basi ntacyo. Ntangira İyindi nzira itoroshye yo kurangurura mbwira umuhisi n’umugenzi, mera nka Yeremiya na Mikaya. Mbabwira ko nta mahoro ahari n’ubwo basenga, ibyo nabyo bibyara ibibazo ngo ndarwanya amajyambere ya Repubulika ya gatatu, ngo ndashonje n’ibindi bibi byinshi. Maze ndarakara nshaka kubivamo ngo mere nka Yona, ariko byo ntibyamvamo.
Naje gushaka kubonana na ba EX-FAR bonyine, ubuyobozi buranga, nshaka kubonana n’Inkotanyi zaturutse Uganda zonyine, baranga ngo ni amacakubiri, ngo nimbonane na RDF yose, nanjye ndanga; nshaka kubonana n’abagore b’abafandi biragorana babyibazahooo! Nshaka kubonana n’inzego zinyuranye, bakabigira birebire. Ntangira gucika intege ariko harimo nʼ’uburakari, kurambirwa, no kwiyenza ngo mbone impamvu, numva nshaka kwivumbura cyane ngo bamfunge byabindi byo kumanuka 1930, nabo baranga ngo bazajya bampoza za DMI na CID BRIGADE gusa, nibwo ntazabona ibimenyetso bituma nsakuza. Batinya ibimenyetso!
Mbere nari narose nshaka kubonana n’abatorewe imirimo ya Alitari zo ku tununga. Abo bose biyubakiye Amasinagogi, maze barankuba ngo ntabwo nibura nyoboye idini ry’abantu 1000. Abandi bambaza amafaranga nateganirije icyo gikorwa ngo babanze bayagabane, kandi ngo sindi muri FORUM y’Amadini yabo (ndamaze!). Nifuje kandi kubonana n’abayobozi b’abagore biragorana bisaba ibisobanuro birebire. Nifuje mu nzozi kubonana na Prezida wa Leta yiyita iy’ubumwe bubanziriza ubwiyunge, ariko ngo nzabanza kuvuga icyo mushakira. Namwe munyumvire. Kubera iki se kandi ariwe nshaka? Abo bambaza ataribo nshaka kubwira. Mba ntangiye guteza ubwega nereka Imana ko byananiranye maze iti «Hasigaye rimwe gusa». Biranyobera nabyo, kuko hari n’ikindi gihe yari yarambwiye ngo hasigaye rimwe, ibyo bya buri gihe hasigara rimwe nabyo biranshobera.
