ahana, n’itegeko nshinga aho byose bikubiye mu gitabo cyitwa «BIBILIYA». Ijambo ryayo.
Iyo hadakoreshejwe Bibiliya haba hakoreshejwe «kimuntu», kandi na byo Imana irabyubaha igategereza ko ibyo abana b’abantu bishyiriyeho babyubahiriza, kandi iba izi neza ko ntabyo bazubahiriza, maze bakahakubitirwa cyane, maze ibyo bishyiriyeho akaba ari byo bibica, ni nk’uko bikoreye imbunda n’ibisasu bya kirimbuzi, n’ibindi byica, none ubu ni byo byabamaze, birabicira abana mu mashuri n’abuzukuru, bene wabo na bo ubwabo, ni kimwe neza.
Imana ikunda kujya inama cyane no mu Ijambo ryayo hari aho igira iti «Nimuze tujye inama», umuntu nawe ati sinshaka kujya inama nawe nzayigira nzi ubwenge nayo iti «sawa tuzareba». Imana iti «Mu Rwanda hari amaraso ataka», abandi na bo bati ntayo ahubwo ubivuga afite ingengabitekerezo ya jenoside Imana iti «amaraso yakurwaho gusa no kwemera Yesu maze amaraso ye akeza ayo», bati nta bya Yesu iyo bamwakiriye bamena amabanga, bahinduka ibicucu, baba babuze ibyo bakora. Iti itsembabwoko rifite ibiro byinshi amatoni n’amatoni ntabwo mwaribasha rwose murimpereze mwemere ko mwatsembye. Abahutu bati oya rwose ni ukubera ko twagize umujinya umubyeyi amaze kwitaba Imana… Imana iti «Nyamuneka nimutabare igihugu dore amaraso arahamagara ayandi kandi mubanze namwe mwezwe, Satani arimo kubarega ibirego biri byo», abandi bati oya turi muri VISION 20/20. Abandi bati : twasanze ubivuga afite ingengabitekerezo kandi twabisengeye mumwihorere avugaguzwe «ko nta cyiza cyaturuka ku muhutu se bazadutwara iki»? Uko twabatsinze ubushize na n’ubu ni ko bizagenda. Imana iti «Rangurura uvuge n’aho bakumva n’aho batakumva» (Ezekiyeli 3); bati mumufunge umunwa tube turuhutse ho.
IMANA ITI, N’ABANDI BATI. Impamvu nyamukuru Imana itemera Gacaca yo mu mubiri n’uko isiribanga Ijambo rya yo, kuko nitujya mu Isezerano rya Cyera, turasanga uwishe na we agomba kwicwa. Nitujya mu isezerano rishya turasanga «IMBABAZI ZISESUYE kubera Yesu, noneho dukubitane n’ijambo rivuga ngo zihabwa gusa umwizeye. Wababwira ngo bamwakire tubone guhamagara amaraso ye : bati twese dufite amadini yacu kandi «natwe turasenga», kandi turerekwa. Ese ubundi uwo uvuga ibyo ninde? Si cya «gipingamizi»?
BENSHI MU BAFUNGUWE NTIBIHANNYE
Impamvu, barabaze basanga Gacaca ibakuye habi «uretse ko mbere bari bazi ko ari ukubica». Reka mvuge ngo naba n’iyo babica bakavaho kuko urwo bapfuye si ruto : «BAPFUYE BAHAGAZE». Kuko amaraso adakuweho n’aya Yesu akomeza gusakuza, gutabaza, kuboroga asaba guhorerwa. Nawe unyumvire, none ngo bafunguye abishe? Bacye cyane bihannye baririye Imana bakakira Yesu mu
