Ubundi se n’ubundi ko nagombye kuba narapfuye. Kandi nawe ni uko. Ubwo se naba ndwana n’iki? Yesu ati reba ukuntu imfu zawe zingana, mbese nakongereye igihe ngo unkorere gusa. None wowe uravuga? Yesu aravuga nawe ukavuga. Ahari wowe sinzi ibyawe, ariko njye ndakubwira ibyanjye. Mbeshejweho no gukorera Yesu gusa, nta bundi bumanzi nta yindi business ngira. Niba rero wowe umucungiraho uvangamo n’ibindi kazi yako ndeka. Mvanaho ubwoba bwawe, jyana ubwenge bwawe, n’ubushishozi bwawe. Tuzaba turarora igihe tuzaba duhagaze imbere ye aho ni ho nshaka ko duhagarara gusa, kandi tuzahahurira mwanze mukunze, reka dutegereze icyo gihe uzabone kuvuga. Ubwoba bw’imibereho, gutinya abantu n’utuntu n’akantu ukabaho wigengesera. Ugahugura Umwuka Wera. Kandi rimwe na rimwe ugacyaha na Yesu yuko akabya. Niba ari uko wahamagawe se uranshakaho iki ko ndamutse nigize nk’ibyawe naba mbaye nka ya mbwa yiganye inka. Niba Yesu yarambwiye ati ni njye byose byawe : ndi ibiryo byawe, ndi imyenda yawe, ndi ukurindwa kwawe hamwe n’abawe, mpanga amaso gusa. Uragira ngo nigire nkawe wirwanaho wirwariza?
Ndamutse ntumviye Imana wandengera? Ko wakwiriza uririmba aheza mu ijuru kandi atariho ngiye. Cyakora ubwoba bw’imibereho bwahinduye imihamagaro ya benshi. Ngo hari ibitavugwa, ngo hari ibyo badakora, hari uwambwiye ngo njye ngereranya nibura n’ibyo Leta yavuze, «ngo mfe kugereranya». Ndinda mfa kugereranya se Leta yiyita iy’ubumwe ko izabazwa ibyayo nanjye nkazabazwa ibyanjye. Ese ubundi ndinda kumvira Leta yiyita iy’Ubumwe kubera iki? Umwuka w’ubwoba na wo muzawipimishe. Ndifuza ko abashinzwe umutekano bazadutungura maze bakabaza abemera Yesu Kristo no kumupfira, cyangwa wenda bagatangira gukubita inshyi n’imigeri bafite n’imbunda. Ni ho wareba aba Yesu neza. Abenshi bamushimisha iminwa ariko imitima yabo imuri kure. Ni yo mpamvu Yesu adashobora kuguha ibye atagupimye.
BENSHI BAKIRA (KWAKIRA) IBYA SATANI BAGATANGA UBUHAMYA KO ARI YESU. IMANA ITUBABARIRE.
U RWANDA RUJYA GUSA NA ISIRAYELI
Ukurikiranye amateka y’Abayahudi, Imana yabahisemo muyandi mahanga ngo bayibere ubwoko. Mwitonde murebe uko bahamagawe, ibyo bakoze, igitsure giteye ubwoba Imana yabashyizeho, ibihano yabahanishije, kutagonda amajosi kwabo, uburakari bw’Uwiteka bwatumye bashirira mu butayu. Buri gihe yagiye ibabuza kumera nk’ayandi mahanga, baranze barananirana, barakubitwa muri Egiputa, barakubitwa mu butayu barakubitwaaa! Biza kugera aho bakorerwa jenoside na Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Aha bahita basa n’abatutsi ako kanya 100%. Aha ndabaza nti Hitileri apanga kumara Abayahudi Leta y’Ubudage icyo gihe yabyifashemo
