y’ukuntu yahama ku butegetsi kandi ntawe ahutaje, akazisazira. Nari gushyiraho inzego z’abingizi kabuhariwe nabanje kubigisha, bakinginga bazi ibyo bingingira. Nari kuyobora amatsinda y’abanyamasengesho ku mipaka yose y’u Rwanda twabanje kwirukana abazimu b’imbere mu gihugu. Tukanihana byose Satani yaturegaga icyo gihe.
Tukanabarura ahantu hose hakorewe amahano yo kumena amaraso mu Rwanda. Aho hose Satani yafatiye igihugu. Nari kumuyobora muri byinshi. Mugize ngo kandi ndarota? Nyamara ndi maso. Nari kubanza gushyiraho urwego rw’abinginzi b’intavogerwa bazi icyo bakora, rugakorera muri Perezidansi ya Repubulika, rugahangana n’ibisambo, badafite imishinga y’amafaranga, bahangana n’imyuka mibi y’ibigirwamana bari barimitse mu gihugu. Narangiza ngashyiraho ingengo y’imari (bugdet) yabo, bakajya banahasengera ku ngufu, nanjye nkahagira office yo kubikurikiranira hafi. Muri uko kwigira umujyanama wihariye w’umukuru w’igihugu icyo gihe ariwe wari kuba ari Habyarimana, nta n’umwe nari kwemerera kunyinjirira mu mirimo. Twari kubanza gusenyagura imbaraga za nyabingi n’ibindi bigirwamana ntarondoye kuko byari byinshi by’iwabo. Ingengo y’imari y’icyo gikorwa (ndumva ariyo yabanza guteza amahane) nijye na Perezida twari kubimenyanaho, n’abandi nari guhitamo mu buryo bw’Ubumana twabanje kubisengera Imana ikaduhitiramo. Umwuka wera agashyira ku ruhande abuzuye Umwuka wera n’ubwenge, apana gukoresha amatora. Nta Demokarasi! Nari kumugira inama yo kureka impunzi za 1959 zigataha ku neza, nari kumugira inama yo gusengera imyuka yo gutinya umudamu we na baramu be, n’abandi babaga buzuye imyuka mibi yamuhahamuraga kubera kumuraguriza cyane bahora bamuhubika ibizaratsi n’ibindi birozi, bamucurika ngo adatekereza neza, ajye yitwa «yego mwidishyi», maze iyo myuka ikamuvamo. Yoooo! Nari kujya musengesha cyane nkanamubuza gukora bimwe bitari ngombwa byamunanirizaga ubusa. Nari kumukorera délivrance. Abanzi be twari kujya tubabwirwa n’Umwuka twabisengeye nabo tukabasengera aho kugira ngo ababwirwe n’abapfumu dore ko ari n’aba mbere mu guteranya abantu.
Biriya bakangishaga byo kwica cyangwa gufunga abanyakuri cyangwa kwanga abatutsi no kwanga ko bataha byari gucika intege kubera amasengesho. Nari gushyiraho Komisiyo ishinzwe gucyura impunzi (Komisiyo ziragarutse) itari kuba imeze nka biriya bya nyirarureshwa by’igihe Obote yazirukanaga tukazisubizayo. Iyi [yari] imikorere ya Antikristo nayo itoroshye kuko ari igihe cyayo. Rero ngo buri mutegetsi wese agomba kuyijyamo atayijyamo ntibamuhe amafaranga. Nabyo twari kubaza Imana icyo gukora. Iyo biza kugenda kuriya nta maraso aba yaramenetse bigeze hariya.
Ubu rero bwo n’iyo nashaka kugira inama Kagame nte ntibyakunda. Sinabona aho menera kuko no mu madini harimo abanyakazu
