317

Niyo mpamvu wowe muhuza ugomba guhama hagati. Urugero : Yesu hagati y’Imana n’abantu, yiyemeje kuriha igiciro cyo guhuza, yihanganira gutukwa, gusuzugurwa kubeshyerwa, agasuzuguro, aca bugufi bikabije yari Imana ahinduka umuntu, yabaga mu ijuru aza mu isi, kandi yari afite ubundi buryo bwinshi yari gukoresha. 

Uramutse uhuje abangana ukabasiga aho utabunze, ugarutse wasanga bicanye, kuko batangira guterana utugambo two gutyotyorana, buri wese avugako ariwe ufite ukuri, icyo gihe urusha undi imbaraga akaba ariwe ufite ijambo yahita amusumira aho agahwanya. Ni ngombwa ko umuhuza aguma hagati yabo, bamwe bakubita imbere abandi inyuma, kugirango abe ariwe uhababarira bo batamarana, kuko ni «umuhuza». Agomba guhuza rero. 

Mbere yo kubahuza, habanza amanama ku mpande zombi «IMISHYIKIRANO». Mu ijuru naho habaye inama, kandi Umuhuza yagombaga kuba uwo mu bakosheje, ariko kuko mu bakosheje nta n’umwe wari wujuje ibyangombwa by’umuhuza aribyo : 

• Kuba ari umuntu (kuko umuntu niwe wakosheje).

• Kuba akiranuka (mu isi ntawabonetse). 

Mu babyawe n’abagore nta n’umwe, Imana yarashakashatse iraheba. Niyo mpamvu yahise ifata umugambi wo kwibyara, yitereye Mariya inda y’Umwuka Wera, uyu nawe abyara Yesu. Nta mugabo wabigizemo uruhare kuko byari guhinduka ibindi, byari kubyara impaka, kuko n’uwo mugabo ntitwari kuzamukira. Yari kuzajya yaka ibya cumi n’amaturo cyane mu idini ye. 

• Kuba yareraga (kwera, mu isi ntawari uhari). 

• Kugira umutwaro uturutse ku rukundo «Agape». Mu isi ntawari uhari. 

• Guca bugufi, kureka ibyubahiro (mu isi ntawari kubyemera bose banga agasuzuguro). N’ibindi bisaba gucishwa bugufi cyane. 

Mu isi habuze n’umwe wuzuza ibyangombwa byasabwaga, maze mu ijuru havamo uwemera kuba biriya byose ahinduka uwakosheje, yemera kwishyiraho ibyaha abakosheje bose bakoze, kandi we nta cyaha yigeze akora, bimusaba guhinduka umuntu yari Imana. Kuba wari Imana ukishyiraho ibyaha by’abantu n’ingaruka zabyo wowe nta cyaha wakoze, biteye ubwoba nta n’ubwo byumvikana kuri uwo nguwo w’intagondwa. Biragusaba kwiyambura kamere y’izima, kugirango Umwuka Wera agusobanurire. Ibi bya Yesu birajya gusa. Ndabigereranya nciye bugufi cyane, kuko nta n’amahuriro, ndagirango ngenekereze wumve gusa. Birasa no muri iki gihe kuba uri umuhutu n’ishyano bakoze noneho ukemera ukishyiraho iryo shyano ry’itsembabwoko ngo wihanire ab’ubwo bwoko kandi wowe nta