urasobanura Ezekiyeli ibice 2 cyangwa se? Wafashwe n’ibiki? Nti wapi kabisa, ambwira n’ibindi byinshi byo gusobanura maze ndambiwe nanjye nari nashize ubwoba n’amanga kubera kwiheba.
Arandeba asa n’aho amfitiye impuhwe z’akazi bampaye kadasa n’ak’abandi, maze arambwira ati reba nkwereke: ndebye mbona dosiye yanjye harimo ibihembo bya hano mu isi n’ibyo mu ijuru, mu byo mu isi nabonyemo ikintu gikomeye nzahembwa kubera guhara amagara, nkibabwiye mwatangira kugira ishyari. Ariko biransaba ubwenge bwo kuzabasha kukimanajinga (gérer).
Dukomeza kuvugana ibizakurikiraho, n’ibindi bizakurikiraho, n’ibindi uko bizakurikirana, n’uko bizajya bigenda, n’uko birimo gupangwa iyo mu ijuru, n’ingamba zafashwe zose n’uko byari kuba byaragenze na mbere, n’ukuntu byari kuzakomeza kugenda. Mbona mu nzozi ndarushye, n’amarira yarakamye na byabindi najyaga nirirwamo ngo by’abagore baborogera igihugu nabyo numva nabireka, na byabindi byambuzaga amahoro bisa n’ibihagaze. N’igihugu numva nakireka nanjye nkibera umusivili. Ariko kuva mu gisirikare cya Yesu ntibyoroshye. N’iyo wakomerekeye ku rugamba ntakureka, ntabwo ajya ademobiliza. Hashira nk’iminota 7 niyumvira gusa, harongera hashira indi 7 ntekereza ku Rwanda gusa, harongera hashira indi 7 nibaza iby’Itorero ntarimo kubona, ko hagaragara Idini ryiyita Itorero gusa, hashira indi 7 nibaza ku moko y’abiyita Abanyarwanda, «hutu-tutsi», hashira indi 7 nibaza ku mpunzi z’aya moko ziri hanze zishaka gutaha ku ngufu zirirwa zigambanirana kubera inda, hashira indi 7 nibaza ku mibereho yanjye kuva mvuka kugeza ubu, hashira indi 7 nibaza ukuntu abantu muri rusange banga ukuri. Nsanga ni 7×7 incuro 7. = 343. Ntangira no kwibuka ukuntu abantu banyangira ubusa, bikagera n’aho bashaka kundoga no kunyicisha izindi mpfu bazobereyemo.
Nibuka ukuntu nagerageje guhakirizwa ngo ndebe ko nabana n’abantu bose amahoro ku rwanjye ruhande nk’uko Bibiliya ivuga ariko baranga barananira. Nkomeza nibuka benshi twagiye dukorana ngirango barankunze, nkaza gusanga barankoresha gusa kubera inyungu zabo. Nibuka Imana intumaho ngo «Rekera aho kuba nka Kongo». Ngo niyo ifite ubutunzi bwahebuje ariko abaturage bayo bagakena cyane bakicwa n’inzara.
Byarambabaje cyane. Ntangiye kureka kumera nka Kongo noneho ndangwa ku mugaragaro. Nibuka uko bambeshyeye ngo nsigaye mfungisha abantu muri za Gacaca. Ngo hari n’inzu ya Afandi General wavuye i Bugande ngo natwitse. Ngo nkoresha ibitaramo nishimirako hari abo bafunze bazira Gacaca. Bampamya ubugome bwinshi, ibintu bitigeze biza no mu bitekerezo byanjye nibyo bamvugaga, n’uko ngo nshobora kuba mfatanije na FDRL n’iyindi mitwe y’iterabwoba ifite ibirwanisho yitwara gisirikare, n’ibindi byinshiii! augmentin sur ordonnance
