guhama ku butegetsi ubuziraherezo. Bivuga ko nta mpamvu n’imwe abahutu bari bafite yatumye bica abatutsi. Ntayo, ntayo, ntayo, nta nizabaho.
Iyo bigeze aha simba nshaka kumva ngo impamvu yo kubatsemba ngo ni ukubera ko Indege yahiye. Na biriya byo kuvuga indege, ntushobora kujya imbere y’Imana mu rubanza ngo uvuge ngo icyatumye tubica rero Mana ni uko bishe Habyarimana. Yakubaza Habyarimana uwo ari we utuma abantu barenga miliyoni irenga bapfa, kandi wabura icyo usubiza. Ukamwara ugatangira imanza z’amahugu.
Nta kintu kitagira impamvu ku Mana no ku bana b’abantu, ariko waba ubaye nka Adamu muri Edeni, igihe avuga ngo si we ngo ni umugore Imana yari yaramuhaye. Kandi koko uwo mugore ni we wari waciye urubuto aruha n’umugabo wari kumwe nawe. Imbere y’Intebe y’Imanza yo mu ijuru baratsinzwe, maze na bo bakatirwa urwo gupfa. Mu ijuru ho nti barakuraho igihano cy’urupfu kugeza ubu nandika. Nta mpamvu rero yatumye abahutu batsemba abatutsi. Hagomba kugira ubitera nyine, maze nawe akagukoresha ibibi birenze ibyo we aba yakoze cyangwa ateganya gukora, ariko menya ko bitakuraho ibyawe na rimwe n’iyo waburana ute. Nta mpamvu yatumye jenoside iba. Ntayooo!
Nta mpamvu yatumye abahutu batsemba abatutsi. Ntayo, ntayo, ntayo, ntayo, ntayo, ntayo, ntayo 7x7x7. Bose baratsinzwe ari abatutsi bavuye hanze, ari abahutu, bose bakatiwe urwo gupfa. Ubwo wambaza noneho uti se abacitse ku icumu bo? Aba bo baracyafite kwihanganirwa kuko bagiriwe nabi n’impande zombi, ariko kubera kutabihanaho kw’aba bombi (abahutu n’abatutsi bavuye hanze), byabakururiye gukora ibyaha byo guhora, maze babivangamo n’ibinyoma byinshi byageze n’aho batanga ababahishe ngo na bo ni Interahamwe. Bamwe ndetse bahakanye ko Imana itanabaho, ko niba inabaho ari ingome, ngo kuko ni yo yishe ababo. Ariko Imana ibahishiye byinshi byiza abazacika ku icumu rya kabiri. Barasabwa kwihanira Imana, bakihana guhora bihoreye ku bahutu, bakababarira abavuye hanze n’abahutu. Bafite akazi gakomeye. Gucika ku icumu bwa kabiri… Bwa kabiri.
Abagiye gucika ku icumu bwa kabiri, ibi byose nibirangira, byose bikajya ku murongo, bikagenda uko bizagenda, bazahita bafungura ibyumba byabo by’imbere kuko byo ntibifunze n’imfunguzo, byegetseho. Kirazira ko habamo amanyanga bamenyereye gukoresha kuko biri ku murongo, nta bujura burimo, kuko haramutse habonetse ibimeze nka za ruswa, no gusibanganya ibimenyetso byateza amahane bikomeye. Kuko bagerageje ngo habanze hafungure umututsi basanga nta mfunguzo afite «yakoresha ingufu nk’uko asanzwe», kuko ni we uri ku butegetsi, na ba bandi bose bagerageje no kunyura mu madirishya ariko biranga.
