120

abasangwabutaka, ukagira ngo bababumbye muri ubwo butaka nyine. Kandi byumvikane ko nitumara kwihana ubumara bw’amoko bwadushizemo, tuzajya tuvuga ko turi Abanyarwanda b’abahutu, apana abahutu b’Abanyarwanda. Abanyarwanda b’abatutsi, apana abatutsi b’Abanyarwanda. Kuko ubundi byaracuramye habanza ubwoko, burusha imbaraga ubunyarwanda. 

Ngukurire inzira ku murima : nta na rimwe amoko azavaho, ahubwo azatakaza imbaraga z’ibikangisho. Ingero : Umubiligi w’umufurama, Umubiligi w’Umuwalo. Umunyakenya w’umukikiyu, gutyo gutyo. Ubu nkosora na bo muri Kenya birayoba rwambikanye, ikibazo cy’amoko cyabazahaje. 

Jye na mwene Data umwe twigeze kugera ku mupaka wa Tanzaniya. Abo twahaye ibyangombwa batangira kutubaza iby’amoko. Tuti ntubona se ko turi Abanyarwanda? Ati «Apana, nataka kujyuwa kabila zenu». Dutinze ku bunyarwanda ati «nini mbaya? Munaogopa Kagame sana»! Ati reka mbaruhure, ati wowe uri umututsi (njyewe), ati naho wowe uri umuhutu (mugenzi wanjye). 

Yarebye amazuru nk’uko benshi bazi kubipimisha, ahita yibeshya kuko uwo yise umuhutu ni umututsikazi wo kwa Gahindiro ka Mibambwe na Rutarindwa wavuye i Masisi wanavukiyeyo. Twarasetse, ariko mpita nibaza uko tuzamera. 

SATANI IJYA KUREGA U RWANDA KU MANA NA RWO RURIREGURA 

Nyuma y’uko ubwoko busumba ubwenegihugu, bwasimbuwe n’ubunyamaswa, maze ubunyamaswa burusha imbaraga ibyabubanjirije : «kwitwa Inyenzi, n’inzoka». Hakaza n’amazina ari yo : Interahamwe mu kwica, Inkotanyi mu kwica, Abahuzamugambi ba CDR mu kwica, kuko ni yo yari intego ya Satani. Kuko mu bwoko ni mwo yahishe ubunyamaswa bw’abiyita Abanyarwanda, kandi byagaragajwe n’ibikorwa, n’imikorere. 

Turebye amateka y’u Rwanda igihe amoko yatangiriye kugira ingufu z’ubugome, tubisanga cyane mu byivugo, kuvuga imyato no kuvuga amacumu. Abayisirayeli ku rugamba bo bacaga ibihanga akaba ari yo macumu yabo, Abanyarwanda bo barashahuraga. Nawe unyumvire ubwo bugabo. Bakagira n’imandwa zitwa za «Mugasa» Rukarabankaba. Bakunda kwica… Kugeza ubu abari mu Rwanda ni abaturarwanda n’abavukarwanda babumbiye mu bunyamaswa, ni ko Satani arega «si njye ubivuze», ariko bakarutana mu bugome, kuko muri bo hari mo inyamaswa-bantu z’inkazi. 

Kwamburwa ubwenegihugu bingana no kwamburwa ubumuntu. HUTU-TUTSI-TWA, ni n’amazina y’ibikoresho akoresha yisanzuye. Ubunyarwanda ni yo nkomoko-gakondo na yo ifite ibibazo, naho amoko H.T.T, Hutu-Twa-Tutsi ni amazina y’imirimo-mibisha gusa.