none bikaba byarabateye kwangana ntibatahirize umugozi umwe. Ni igihe cyo kubibutsa Nyakubahwa Mucamanza mukuru, munyemereye mukampa igihe gito cyo kongera kubatumaho abahanuzi banjye. None Forums z’Amadini yiyita Itorero zikaba zishyamiranye zarabaye na nyinshi z’agahimano. Nanjye nzazana ikirego vuba kuko bakoresha Izina ryanjye mu mafuti n’amanyanga menshi, ni ba «Escrots méchants». Bivuga ko batandukiriye, ubundi muri gahunda y’Itorero ryanjye nta forums zibaho. Aha rero umurezi, Umushijacyaha mukuru, akaba arekereje ngo azane ikirego cyitwa «Forums z’amashyaka y’amadini», kandi na byo bifite ishingiro. Ibi na byo nkaba ntanguranwe nemeza ko na byo bizakosorwa vuba bitagombye kuregerwa ngo byongere ibirego, ni biba ngombwa nzahagarika guhagararira umukiliya wanjye ari we «Rwanda», ndeke Umucamanza Mukuru «Papa wanjye», atange ibihano bikaze.
Murakoze Nyakubahwa Mucamanza Mukuru «Papa». Reka nsobanure n’ibi bitari bizwi, biri bufashe Umucamanza mukuru gusuzuma neza ibirego : U Rwanda ni nk’ikigo kinini gifungiraniyemo ubutunzi n’imigisha yose, ibi byose ntibigomba na hato guhabwa abanyamahanga. Ibyo ni byo ya MATA N’UBUKI bababwiraga mukiri mu mahanga, kubera inyota yabyo mwari mufite, mwe abavuye hanze, kandi ifite ishingiro. Mwafashe igihugu gitembamo amaraso, mugira ngo ni amata n’ubuki muranywa, muranagotomera muraniyongeza murayasinda, murangije muyarwaniramo, mukomeza no kumena ayandi ari nako mushaka n’abanzi benshi. Kurwanira mu maraso koko. «Yesu ararira»…
Hari n’imigani yanyu mujya muca ngo «musangira amaraso ntimusangira amata». Hari n’ibindi bavuze byambabaje ngo «bamwe bameneye amaraso igihugu (FPR), maze abandi ngo imbwa ziyanywera ubusa. Abo ngo ni «abacitse ku icumu». Ni cyo gituma nta mpinduka mu buryo bwo mu Mwuka yagaragaye hagati y’ibyo mwasanze n’ibyo mwazanye; aha ndavuga ku birebana no guhangana n’ibibazo nyamukuru hakurikijwe ibyari bimaze kubera mu Rwanda. Kuko mwari gushyira ingufu mu bwiyunge nyakuri, buturutse k’Uwiteka Imana no ku Mwana we Yesu Kristo ari we njyewe (2 Abakorinto 5:18, 19).
Aha harabwirwa Itorero gusa kuko Leta yiyita iy’ubumwe yo na politiki yayo ni iya mbere ku isi, kuko ibigaragara biratunganye, ibitagaragara byarapfuye byose. Ariko mumenye neza ko ibitagaragara ari byo bibeshaho ibigaragara, bivuga ngo ni byo bigaragara, guhumbya no guhumagura byashiraho. Aha rero bigasa n’ibicuritse, kuko mu kanya gato byasenywa. Kandi ni mutihana bizasenywa ndetse namwe byaruhije mugire uruhare mu kubisenya.
Navugaga ko u Rwanda ari nk’ikigo kinini gifungiraniyemo ubutunzi n’imigisha yose. Ariko urugi rw’icyo kigo rurafunze, imfunguzo ziri mu mifuka y’abahutu b’abanyamahanga bavuga ururimi
