rw’ikinyarwanda. Ni bo bafunze byose babifungisha urufunguzo rwitwa «itsembabwoko bakoreye abatutsi». Baradadira, urufunguzo barushyira mu mifuka yabo bararugendana aho bagiye hose, kandi barabizi, ubwo ngo baba bahima abatutsi. Ni bo bagomba gufungura ariko si bo bagomba gukurura urugi, kuko imbaraga zikurura urugi ziri mu maboko y’abatutsi b’abanyamahanga bavuga ururimi rw’ikinyarwanda batsembwe n’abahutu, abasigaye bafashijwe n’abavuye hanze na bo nyuma barihorera karahava, bica abahutu benshi kurusha abatutsi bapfuye, kuko abahutu ngo ari ba nyamwinshi 85%.
Abiyita Abanyarwanda bafashe amazina y’ubunyamaswa; abagiye muri 1959 bahunze ari abatutsi bagaruka ari Inyenzi bigeze aho babita n’inzoka. Abateye muri 1994 baje bitwa Inyenzi ziyise Inkotanyi. Abatutsi bagiye bitwa amazina y’inyamaswa yo kwicwa, abahutu bakitwa amazina yo gushyira hamwe ngo bice abatutsi : Impirimbanyi, Interahamwe, Abahuzamugambi, Abacengezi, Abacunguzi n’ayandi. Abahunze 1994 bahunze ari abahutu, bagaruka ari Abacengezi.
IMPAMVU ABAHUTU NTA MAZINA YA KINYAMASWA BITWA, N’UKO ARIBO SATANI YAMBITSE «KWICA KU MUGARAGARO». BAMBAYE KWICA KWAMBAYE UBUSA. NTIBARI BAZI GUHISHA.
Ufungura azabanza yiyambure umwambaro w’ubunyamaswa bw’ubunyamahanga buhiga. (abahutu ni abahigi). Biyambure imbaraga z’ubwoko, basubirane ubunyarwanda, basabe imbabazi z’ibyo bakoreshejwe n’ubwoko bw’ubunyamahanga bw’ubunyamaswa buhiga, maze babone gufungura. Ukurura urugi na we arabanza yiyambure ubwoko bw’ubunyamahanga bw’ubunyamaswa buhigwa. Abatutsi bahigwa bitwa Inyenzi, inzoka, biyambure imbaraga z’ubunyamahanga, babone gusubirana ubunyarwanda, hanyuma batange imbabazi, bihane na bo kwica abahutu bagasibanganya ibimenyetso, babone gufata urugi barukurure, bizahita bifunguka.
Abatutsi bihane biyambure imbaraga zo kwica mu mayeri n’ubugome buhanitse, bihanire abahutu. Icyo gihe abiyita Abanyarwanda bazaba bahindutse Abanyarwanda nyakuri bazakizwa, bose bazinjira mu nzu yabo nziza, bakore iby’umuhamagaro, babone kurya ku byiza byose byo mu gihugu, badafitanye na cyo urubanza. Kuko Imana irabashaka nk’ubwoko bumwe byanze bikunze (Ezekiyeli 37:15-28).
Nyakubahwa Mucamanza Mukuru, ndemeza ko ibi bisubizo abahagarariye Itorero ryavukiye mu bise byanjye i Gologota bagomba kubikora vuba kugira ngo umwanzi adakomeza kutwishima hejuru, kuko : «Nishigarije ibihumbi 7000 bitari byapfukamira imizimu y’amoko n’ibigirwamana by’abanyamahanga». Murakoze Nyakubahwa Mucamanza mukuru «Papa wanjye».
