135

6Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w’i Yezereli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye’.” 

7Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni njye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezereli. 

8Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n’impfura bo mu murwa we n’abaturanyi ba Naboti. 9Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo. 10Imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n’umwami. Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.” 

11Nuko abatware bo mu murwa n’ab’impfura b’abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk’uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje. 12Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo. 13Maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati “Naboti yatutse Imana n’umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa. 14Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica. 

15Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w’i Yezereli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.” 16Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezereli kuruzungura. (1 Abami 21:4-16

Igisubizo : 

17Ubwo ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riti 18“Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w’Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura, 19umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga : Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe’.” 

20Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?” 

Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka.”

21Umva: 

1. NZAKUZANIRA IBYAGO NGUTSEMBE RWOSE,

2. NZAMARA UMUHUNGU WESE KURI AHABU,