IGICE CYA 3 : IBISA BITAGIRA ISANO : VIRUSI YA SIDA N’IY’UBWOKO
«1Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. 2Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. 3Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha”» (Itangiriro 12:1-3).
«35Pilato aramusubiza ati Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab’ubwoko bwanyu n’abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?» (Yohani 18:35)
Virus y’ubwoko ni kimwe n’iya sida. Virus y’ubwoko : HUTU-TWA- TUTSI ari yo «V/HTT», ni kimwe n’iya SIDA ariyo «VIH». Hafi buri muhutu, mutwa, mututsi, biyita Abanyarwanda ni ba «SEROPOSITIFS», babana n’ubwandu bw’agakoko k’ubwoko.
Bene Data, bakristo, barokore, abiyita Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi, namwe mwese mwazahajwe n’amoko, mwaba mubizi cyangwa mutabizi, mureke twitonde twe guhubuka, ahubwo twibaze aho abadayimoni b’imyuka mibi ibiri basa nk’impanga, bazonze isi cyane cyane u Rwanda kuko ni rwo nzi ibyarwo cyane. Ku isi yose nta muti nta rukingo kuri SIDA n’UBWOKO. Abanyabwenge bikomeje kubayobera, kandi iyo bananiwe bahita batangaza ko bakomeje ubushakashatsi. Nyamara hari umuganga uruta abandi «Yesu Kristo» n’ubwo abo yahaye ubwenge aribo ba mbere mu kumupinga, hanyuma umwizeye agakira akabaho, ubyanze agapfa, ubwo ngo ni ho aba abaye umugabo. Ni mvuga gupfa ahanini mba mvuga urupfu rw’iteka kuko abamara imyaka 100 ari bake cyane kuri iyi si.
Kandi n’iyo wapfa urupfu rusanzwe rw’umubiri wazasiga inkuru nziza imusozi, abakristo twe nta n’ubwo urwo rupfu ruhabwa agaciro, kuko Ijambo ry’Imana ritubwira ko iyo upfiriye muri Yesu uba usinziriye. Byanze bikunze uzakanguka. Uzazukira kubaho ubuziraherezo. Kandi aho Yesu arushiriza bose kuba mwiza, ntakoresha igitugu, ntiyaka ibiguzi, umenya ari byo bamuhora. Kurama na byo ni umugisha, ariko urama kugira ngo uhamirize abandi ibyiza Uwiteka aba yarakoze.
Virus y’ubwoko yandagaje abantu, abize, abaswa, abarebare, abagufi, abatunzi, n’abakene, abibone n’abicisha bugufi, bose irabaribata, ikabazahaza. Ntikangwa n’amagambo aryohereye, ntikangwa na politiki, ntikangwa no kuyikangara cyangwa kuyirakarira, yica urubozo maze yagera ku wiyita Umunyarwanda «cyane Hutu-Tutsi» igasya itanzitse. Ni yo ndwara yashegeshe
