141

amahanga ngo akabireba ariko wapi! Imitima irakomeza irabora ariko inyuma hakagaragara ko ari hazima. 

Ya magambo ya Yesu na none aba arasohoye ati «25Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda. 26Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y’igikombe n’imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.» (Matayo 23:25-26).

Leta yiyita iy’ubumwe yabicuritse bigitangira igihe yavugaga ngo ishyizeho «Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge», kandi ntibishoboka ko ubumwe bubanziriza ubwiyunge. Iyo ni imibare ipfuye. Habanza kwiyunga maze ubumwe bukizana ako kanya. Ariko iyo ubivuze banakwica ngo bo barera de! Ngo ni ibyaha by’intambara byishe abahutu. Umva di! Ntabwo twarebaga se? Kandi ugenzuye aba bombi ntibemera ibyaha byabo. Buri wese ari ku izima rye. Muri Kongo- Zayire se barwanaga n’abasivile? Ngo bari barivanze n’Interahamwe na ba Ex-FAR? Maze benshi barabasya… Bikaba bihwanye n’igihe cya jenoside aho babagaga n’umwana uri mu nda, ngo nawe yari umututsi. Ngo na Rwigema yahunze afite imyaka ibiri. 

Bariya na bo ntacyo baberaga bari bazi ko izo mpunzi zose ari abahutu. Ndetse bari bafite ikintu kibagendamo kugeza ubu kibatera ubwoba ko abahutu ari benshi. Urumva rero kubica byari birenze no kwihorera. Kubica byaraboroheye cyane, nta rutangira bari bafite, maze na bo babarunda ibirundo muri Kongo-Zayire, nk’ibyo n’abo ngabo bari barasize barunze mu Rwanda. Urumva bitajya gusa? Erega hari aho bijya gusa, «ariko si kimwe». 

Baransubije mbabajije ukuntu bagiye na bo bica n’impinja n’incuke, baransubiza ngo abaturage bari barivanze n’abasirikare n’Interahamwe. Buri munyabwoko ni intagondwa mu cyiciro cye, ni umuhezanguni mu gufana ubwoko bwe. Ibikomere bye biracyava amaraso, nimudahuza murangana. Wabaza uti se n’utwana n’abakecuru n’abasaza n’abamugaye na bo bari ku rugamba na bo mwagombaga kubica? Bati se twari kubatandukanya gute? Aha rero ni na ho igisubizo cyo kwihana kiva. Kubera ko batari kumenya gutandukanya abo barwanaga na bo n’abo batarwanaga, baragongwa n’itegeko ryo guca bugufi bakihana kuko nyine bananiwe no kubatandukanya. 

Ngo abaturage baba barivanze n’Interahamwe n’aba Ex-FAR. Na Ruhengeri na Gisenyi ngo abaturage bari barivanze n’abacengezi… Oya ahubwo iyo bavuga bati «Ni umuvumo twagombaga kubica nyine, kandi twarabishe». Naba na byo bifite inzira. Ariko nta n’aho bitaniye no kuvuga ngo ni ko mu ntambara bigenda. Kuvuga ko ari ko mu ntambara bigenda byabaye ahanini