2. Abahutu bagomba kwihanira Imana babikuye mu mitima yabo bakabikora ku mugaragaro.
3. Abahutu bagomba kwihanira abatutsi muri rusange kubera ko babirukanye muri 1959, bakihanira abacitse ku icumu by’umwihariko, babikuye mu mitima yabo, kandi bakabikora ku mugaragaro.
4. Abahutu bagomba kwihanira isi yose yabibonye babikora, n’ubwo yaba yaranabibakoresheje.
Byarangira byakozwe neza Imana ikarehereza abatutsi kwihana na bo ibyaha byinshi bakoze byo kwica abahutu bahora, ikabaha imbaraga zo kubabarira, n’izo kwihana guhora, byarangira yabapima bagashakisha virus y’ubwoko bw’abiyita Abanyarwanda : hutu-twa- tutsi (HTT) bakabona «Négatif».
Kwihana birarushya kuko bisaba gupfa kwa kamere, kandi umuntu nyamuntu agizwe na kamere ye kandi Imana irwanya kamere. Birakomeye. Kugira ngo ucire bugufi uwo wahemukiye ntibyoroshye. Guca bugufi ni cyo giciro cy’imbabazi, cyane iyo wamwiciye, kuko ni nabyo Imana isaba umwana w’umuntu, «guca bugufi, kumeneka umutima». Guhindira umushyitsi Ijambo ryayo. Ni cyo Imana yagiye ipfa n’umuntu kuva kera. Imana ntishobora kukubabarira udasabye imbabazi, urabanza ukemera ko uri umunyabyaha nta mpaka, ko wahemutse n’ibindi.
Jye mbona byoroshye gutanga imbabazi uretse ko na byo bitoroshye (umenya mfuye kuvuga), kuri uwo nguwo waciye bugufi cyane, ariko ukirinda nanone ibyuririzi. Kwihana navuga ko birimo imbaraga zigabanya uburakari bw’uwahemukiwe agacogorera imbere y’umusaba imbabazi. Hari inzitizi zirwanya gutanga imbabazi, hari n’inzitizi zirwanya kwihana.
Biraruhije ko ubabarira umuntu waguhemukiye atagusabye imbabazi, ariko uba wigiriye neza ku giti cyawe, n’ubwo Yesu Umwami wanjye avuga ko ugomba kubabarira wanze ukunze, kuko Ijambo rye rivuga ko «Nutababarira na Data wo mu ijuru atazakubabarira» (Mariko 11:25-26).
Iyo umuntu agusabye imbabazi zivuye ku mutima (ku Mwuka Wera) biroroshye kuzimuha. Byagiye bigaragara ku birebana n’ibyabaye mu Rwanda : Kwihana birapimwa, no kubabarira birapimwa. Ubundi kugira ngo wibereho neza ugomba guhita ubabarira uwo waguhemukiye kugira ngo wigirire neza. Kuko ubundi biba bimeze nk’umwana uri munda ufatanye na nyina, wowe rero iyo ushaka amahoro uhita usaba Imana ikagufasha ugaca urwo rureri, iyo «cordon ombilical» iguhuza nawe, ukaba urabohotse noneho wawundi akaba ari we usigarana ikibazo, kuko ni we usigarana
