bimuviramo guhahamuka. Ariko se u Rwanda ibyarwo byose bitera guhahamuka? Ni ibipimo gusa? Ubu koko tuzahereza hehe?
Iyo bavuga kwifata bisobanura idini; iyo bavuga agakingirizo bisobanura amajyambere; iyo bavuga kudaca inyuma uwo mwashakanye bivuga IKINYABUPFURA, INYANGAMUGAYO, UBURERE BWIZA. Byose bijyana mu kurimbuka.
• Kwifata : Ntiwakwifata udafite igituma wifata ari we Yesu n’imbaraga ze nyinshi.
• Agakingirizo : Amajyambere, abantu benshi kubera amajyambere no kumenya ubumenyi bw’isi, no gusirimuka, bapinga Imana kenshi bikabahitana nk’uko agakoko ka SIDA gahitana benshi. (Ninzajya mvuga gupfa, akenshi ni urupfu rw’iteka ryose. Kurimbuka).
• Kudaca inyuma uwo mwashakanye : Umuco ikinyabupfura, kwanga umugayo, imfura, uburere bwiza, iyo nta Yesu ubirimo bihinduka ZERO. Ni hahandi umubyeyi arongora akana ke bakabigira ibanga, kugira ngo bitajya hanze bagaseba, cyane cyane abatutsi ni bo banga guseba cyane kurusha abahutu. Nkurikije ubushakashatsi nakoze, n’abagiye bampa ubuhamya.
Nawe uzakore ubwawe bushakashatsi, uzamenya byinshi ku birebana n’aya moko. Ariko ngufashije : byarashobokaga ko rwose igihe cyo ku Rucunshu n’ubwo amabanga yari yamenetse ariko iyaba njye simba narahiriye mu nzu. Cyangwa ngo bantwikiremo mpamemo. Nari guturumbuka bakanyicira ku gasozi hanze… Reka… Bwari gucya kabiri bugacyana n’ayandi.
• NTIWABABARIRA ABAHUTU NEZA NTA YESU UFITE, NTIBISHOBOKA.
• NTIWABABARIRA ABATUTSI NEZA NTA YESU UFITE,
• NTIWAKWIHANIRA ABATUTSI NEZA NTA YESU UFITE,
• NTIWAKWIHANIRA ABAHUTU NEZA NTA YESU UFITE,
• NTA N’IBINDI WAKORA BIGENDANYE NO KWIHANA NO KUBABARIRA NTA YESU UFITE.
Kandi byumvikane neza kuko ubundi buryo bwose ni «ugusunika iminsi». Nti bimara kabiri kandi nawe urabizi. Ni ukuremekanya gusa, byo kugabanya ubukana. Ikizakubwira umugisha uturuka kuri Yesu ni (Imigani 10:22) «Umugisha atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho».
Nonese ko duhora turemekanya bishwanyuka ntacyo mwumvamo? Ko ari Yesu ubiburamo. Muze twese tunywe umuti ari wo YESU.
