159

Abavuye hanze babakoresheje ikosa imbere y’izamu, babaheza mu gahinda no kuganya, maze ibyari ibyabo barabyirira, maze abacitse ku icumu bagahugira mu kuganya no «kwibuka». Ariko umuvumo uba wiyandika buri munsi, indwara z’agahinda z’imitima, guhahamuka kwangara n’izindi z’umuvumo, guhora ubabaye, igifu kidakira, kutagira uwo wizera, kubona ari wowe «wagowe» n’ibindi. Ndetse benshi bakanahakana ko n’Imana itabaho. 

Aho bibera bibi ni uko kenshi umugayo uvuna ugaya ugawa yigaramiye. Akenshi hateseka uwababajwe, kuko undi we aba ari icyihebe cy’inzererezi, n’ubwo na we atorohewe kuko umuvumo wo ntujya uhagarara kubara kuko n’iyo wowe utakiriho usigarana n’ugukomokaho bityo bityo kugeza aho wumviye ko wababariye cyangwa se wihannye burundu, cyangwa igisekuru kigashira neza. Babarira we kubabara, babarira we kubabazwa, wikwiyica kandi ufite umuti. Uriyahurira iki? Ni ugupfa kabiri, gupfa umubiri ugapfa n’umwuka. NI ISHYANO. Ikunde rero. Ntabwo wari ubizi? Ntiwari uzi uko bigenda? Ntiwari uzi uko bigenda ngo ukire? Ngaho rero shyira ibyo umaze kumenya mu bikorwa. 

NTAWIHANA ATABABARIYE, NTAWABABARIRA ATIHANNYE 

Kugira ngo wihane uce bugufi wemere ibyaha ubyature uba warangije kujanjagurika. «Njyewe» iba yavuyeho, ahava guca bugufi hava n’imbabazi zo kubabarira uwo wihanaho. Biba byoroshye cyane kuko birwanya cyane umuzimu uvuga ko «twese twakosheje, buri wese yakoreye undi amakosa», kandi hagomba kuba uwihana n’ubabarira. Hagomba ubanza. Aho ni ho imbaraga zo kwihana zihanikira cyane kuko ntiwapfukama imbere y’umuntu umusaba imbabazi utabanje kumubabarira ibyo umuziho byose. 

Ni yo mpamvu Imana yanga uwihana ashinja, cyangwa ushinja yanze kwihana, kirazira mu mikorere yo kwihana. Niba ugomba kwihana kirazira ko ubona amakosa y’uwo wihanira. Aho ni ho dukunze kugwa cyane. Iyo watangiye kuvuga ngo «erega nabo,… ngo nibo babitangiye…», uba ubaye Adamu… Biba byakunaniye. Uwihana aba yakunze, yababariye byose, ni byo bimuhesha imbaraga zo guca bugufi akihana. Kenshi abo yihanira bakorwaho Umwuka akabemeza na bo guca bugufi, ibyo biba ari mahire ni byiza cyane, ariko n’iyo batihannye wowe wihana nta burenganzira ufite bwo gushinja uwo wihanaho. Nibyumvikane rero, ntuzishuke ntawihana atababariye. Dukunze kubicurika muze tubicurure tujye twihana twuzuye n’imbabazi ni ho bikora, kandi dusabe Umwuka w’Imana abidufashemo naho ubundi NTITUZARUSYAHO. 

Mbere yo kubabarira uwaguhemukiye vuba vuba ureba niba wowe nawe waba uri shyashya kuko akenshi nawe hari ibyo uba ushinjwa n’Umwuka w’Imana. Bikunze kugaragara cyane iyo umuntu yihaniye undi bivuye ku mutima maze mugenzi we ati ndakubabariye ariko