166

dusengera MRND, umenya aritwe twayiteye umwaku. Nimusengere igihugu cyacu, kandi gusengera igihugu ni ugusengera abakirimo. Ariko aya moko murabona yaratunganye? Ariko abinginga Imana biyita Abanyarwanda batandukanye n’abazimu b’amoko koko? 

Ndumva mbifitiye ubwoba mbutewe n’ibyo mbona kandi numva. Mwaje tugafatanya tugasaba Imana imbaraga zo kutabogama? Twemere bitatugoye ko Perezida yaba umututsi, yaba umuhutu, yaba umutwa, Imana ishimwe. Rahira ko mubyumva. Ariko uwo nawe muri iki gihe agomba kuba yubaha Imana n’Umwana wayo, bitabaye ibyo ibiriho byahamaho kuko nanone imikorere yaba ari ya yindi. 

Hari ubwo twagiye gusengera igihugu na none, uwari uyoboye gahunda ati tubanze dusengere FPR, tuyeze… Na none nashatse guseka, ariko byanteye gusobanura neza ko bitabaho gusengera ishyaka rya politiki, ko ari nko gusengera idini cyangwa Satani ngo bikizwe, cyangwa gusengera imikorere ya Antikristo ngo iveho. Cyangwa kuba Abayuda barasengeye Yesu cya gihe ngo ntapfe. Byambyariye ibibazo ngo ishyaka ni «Umuryango», ngomba kujya kwisobanura nyuma. Reba nawe abasenga basaba ngo Mana turagusaba kweza FPR. Tureza FPR mu izina rya Yesu? Wagira ngo ni ikinamico nayo yakinwe n’abaswa. Ntabwo Imana izategereza igihe kirekire, kuko igihe cyayo cyo gukora ibitangaje muri iki gihugu cyageze. Rero ari abihana bihane vuba, ari abababarira bababarire vuba. Dore ko Abanyarwanda bamenyereye kwingingwa. Kuva intambara n’itsembabwoko byarangira 1994 hakurikiyeho ubutumwa buvuga ngo Mwihane! Ibisebe byari bikiri bibisi ariko ubutumwa burakomeza. 

Mu bihano bitatu bivugwa muri Amosi 7:1-9, ubu igihano cya gatatu ni cyo turimo ubu ngubu, kuko Imana igiye kuzana “TIMASI” yo gupimisha imitima y’abiyita Abanyarwanda. Bati hari dayimoni ya KARIMUNDA na IBUKA n’izindi, ababivuze bagahindurwa abasazi, bagakubitwa, bagafungwa, bakicwa. Bati nyamuneka nimugarukire Imana dore ibibi biraje bakakwita umusazi. Ntabwo ubwo butumwa bwigeze butuza ariko bwumvise benshi bwakirwa na mbarwa. Ntabwo bizabuza umugambi w’Imana gusohora. Kandi nitutihana ngo tunababarire natwe ntabwo Imana izatubabarira. 

Umuntu umwe yarambajije ati ko uvuga ngo Imana izahana abiyita Abanyarwanda Iramutse itaduhannye wajya hehe? Naramubwiye nti iyo Imana ivuze ni ukugira ngo dusenge tubyingingire ibikureho, rero niba abantu bashakako biba, uwanze kumva ntiyanze no kubona. Iyo Imana yerekanye ikavuga ko ibikomeye nk’intambara, inzara, ibyorezo, inkota bije, iba igira ngo duce bugufi tuyinginge duhindukire ibikureho. (2 Ingoma 7:14). Rero iyo tubisuzuguye kubera ko tuzi ubwenge dufite n’amahame yacu, biba uko byakabaye nyine. Ntabwo Imana itinya kwiyemera kwawe cyangwa izindi «philosophies», niwanga kumva ntuzanga no kubona. Ntabwo itinya indembe n’intumbi. Ntabwo igira ubwoba ngo Sida irica benshi, nta