174

agakingirizo. N’ubu nandika hari henshi ku isi barimo gutamba ibitambo bya misa, cyangwa bari mu yindi mihango idafite aho ihuriye na Yesu. Ariko buretse araje Intare yo mu muryango wa Yuda, araje nk’Umwami w’abami noneho, ntabwo aje ari mu muvure i Betelehemu, ntabwo aje ngo yongere asuzugurwe na ba Herodi na ba Pilato b’abapagani. Araje ari Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware, nzaba numva ibyo muzaba muburana ko ngo mwamukoreye cyane, kandi ngo mwafashije n’abakene. 

Nemera ko abantu bahurira mu kazi, administration, imiyoborere, no mu birori runaka, no mu isoko, no mu manama y’imirenge, n’amassociations, n’ahandi nk’aho mu gihugu n’ibindi. Ariko ibyerekeranye n’idini n’agakiza bigomba kuzavanguka igihe kimwe kandi kiraje, kuko byaravanze cyane. Ngomba kugira uruhare mu kubivangura mu izina rya Yesu. Reka mbe nsabye n’imbabazi ntabwo ari ugupinga ntawe ukunda u Rwanda kundusha. Ndanze kandi nzajya no mu ijuru, nzabana n’Umwami wanjye ubuziraherezo. Babiri cyangwa batatu bahuje umutima koko se bahuje umutima? Wishinyagura! Wowe se iyo urenzaho ntuba wumva? Kandi uwiyita Umunyarwanda azira uburyarya bwe. 

Igihe cyose abiyita Abanyarwanda, abahutu-abatutsi, batazajya imbere y’Imana baciye bugufi bashaka mu maso h’Imana bareka ingeso zabo mbi, bagahindukira. Igihe ibi bitazakorwa bizaba ari ukwishinyagurira. Igihe igihugu kitazamera nk’i NINEVE, kubera ibyakibereyemo. 

Turashaka umwuka wa Pawulo na Petero, Debora na Esiteri. Turashaka gukora nk’Ibyakozwe n’Intumwa igihe cyageze. Ntabwo Pawulo yafatanije n’Abafarisayo n’Abatambyi kuko mbere ni bo bamutumaga kwica ba Sitefano. Aho akirijwe abavamo batangira kumutoteza ubwo. Ndebera noneho iyo nyuma yo kubasezeraho no kubahanurira ko Yesu ari muzima, n’uko ari bo bamwishe, noneho nyuma bagahura bagakundana bagasengera tuvuge Isirayeli ngo ive mu bubata bw’Abaroma. Akazana ihishurirwa rya Yesu Kristo, na bo bagakomeza n’amategeko ya Mose. Ntabwo bari kongera kumufunga no kumuhondagura, ariko ntabwo Yesu yari kuzamubonekera ngo amubwire yabaye ibisebe ati «Uko wampamirije i Yerusalemu abe ari ko uzampamiriza n’i Roma»

Aya magambo nayabwiwe mvuye kuvuga ubutumwa mu ngando y’i Gishamvu i Butare, ngomba kujya mu ya Gisovu nyuma y’iminsi ibiri. Yesu ati «Uko wampamirije imbere y’Abanyabumenyi b’i Butare, abe ari nako uzampamiriza imbere y’abagize ingando yo mu Gisovu». Icyo gihe ibyabereye i Gisovu bwari ubwa mbere mbibona mu buzima bwanjye bw’aka kazi ka Yesu. Abanyarwanda bafite uburambe mu buryarya, ndashima Imana ko ibizi. Amoko aranihira ngo barasengera hamwe. Buri wese arashaka kugaragara ngo barasengera u Rwanda. Rwanda we! Humura uzakira. Pawulo ati