176

bakagushyigikira kuko waba ufite ubwenge bwinshi bwo kuyobora ibihugu n’isi yose. 

Ngo niba kudafungwa ari byo bigaragaza gukizwa, imbaraga z’Imana ntaziba zigihari. Petero na Pawulo na Yeremiya ntituzabasanga mu ijuru baravangiwe barafungwa. 

Kandi niba uvuze ukuri ntufungwe ku bw’impamvu Yesu aba yifitiye ubwe cyangwa wakuvuga ugafungwa wenda kugira ngo wibonere n’ako kazi ko kubwiriza abanyururu, abapolisi, n’abacunga-gereza nʼabayobozi babo. Mupfa iki? Ahubwo mwavuze ko muri abanyabwoba b’ibisambo gusa. «Abanyabwoba batizera bagakora ibizira, abicanyi, abasambanyi, abarozi n’abambuzi, n’abanyabinyoma bose n’abasenga ibishushanyo ntibazajya mu ijuru (Ibyahishuwe 21:8). 

Dore ikibazo : Ni uko hamwe n’ubwo bwoba bwawe udapfa guceceka. Koko wacecetse ukareka kuvuga utugambo nita twa kibwa. Kuko wanga utwa kigabo. Hakenewe «IMPIRIMBANYI Z’AGAKIZA» zitari iza Parmehutu. Kandi ntugire ngo ndatukanye ahubwo mbikoze nk’igihe Yesu atuma kuri Herodi ngo «mugende mubwire iyo ngunzu muti…» Cyangwa Pawulo na Petero barakaye bati «Mwirinde za mbwa…». 

Hari ahaherutse kubera igiterane, rero ntawangwa na bose, umwe ati «mwamuhaye akanya ko hari aho yadufasha» bati «reka ma!» Uriya munyapolitiki se maye atazadukoraho. Umuntu wihandagaza akavuga abahutu n’abatutsi. Ntabwo tuzi uwamutumye. Koko rero ntabwo bazi uwantumye ariko ejo cyangwa ejo bundi baraza kumumenya, kuko uwantumye agiye kubagwa gitumo. Ngo ndi maneko kandi ntibazi uwo nekera. Koko ngo babura icyo banegura inka bati «dore icyo gicebe cyayo». 

DUSENGERE ICYURIRIZI CY’UBWOBA 

Mana fasha abakozi bawe muri ibi bihe bya nyuma bavugishe ukuri, Ijambo ryawe ni ko kuri kandi ukuri ni Yesu. Mana dufashe twamazwe n’ubwoba, turashaka korosa ibisebe kandi birimo kunuka cyane, tubabarire twemere intege nke zacu utwambike imbaraga tugukorere mu kuri no mu mwuka. Kandi utugirire vuba abo utahamagaye batumaze rwose urebe iyindi mirimo ubaha rwose baratuvangira. Ni bo batinya gufungwa no gusonza no kurebwa nabi. Duhe umwuka wo gushira amanga kugira ngo tugukorere. Ndasenga ngo udusukeho umwuka w’Ibyakozwe n’Intumwa no kubarusha kuko turi mu kinyejana cya 21, kandi Yesu akaba agiye kugaruka. Urakoze mu izina rya Yesu, Amen!