ite? Yaramwamaganye ku mugaragaro? Aranga arananirana? Yaramushyigikiye kubera impamvu za politiki? Yaracecetse kuko n’uhigimye aba avuze? Nkeneye ibisobanuro muzatanguranwe kunsubiza.
Uwo Uwiteka akunda aramucyaha ngo akamuhana n’ibihano.
Uwiteka Imana yabwiye Abayisirayeli banga kumva. Byari mu masezerano, ko nibanyuranya na yo izabatataniriza mu mahanga, ndetse ikazabakurikirayo ikuye inkota. Iteka banyuranyaga n’Uwiteka Imana yabo, na yo ikabahondagura ikabanoza, bajya kunogoka bagatakamba bakayibutsa amasezerano yagiranye na :
1. Aburahamu,
2. Isaka,
3. Yakobo,
4. Dawidi n’abandi… Na yo igasanga koko bagiranye amasezerano ikunamura icumu.
Ndabaza rero abiyita Abanyarwanda nibasumbirizwa, bazitabaza ayahe masezerano? Bazibutsa Imana iki? Bazabwira Uwiteka ngo yibuke amasezerano ya nde? Ni aya ba Cyirima Rugwe na Rujugira? Ruganzu Ndoli na Bwimba? Kigeli Ndabarasa na Rwabugiri? Mibambwe Gisanura na Rutarindwa? Ngo Uwiteka yibuke amasezerano ya nde? Ni aya Kabare na Ruhinankiko na Kanjogera ku Rucunshu? Nyirarunyonga se? Musinga? Mbonyumutwa? Kayibanda? Habyarimana? Cyangwa Sindikubwabo? Bizimungu? Ni Kagame se???? Ni nde bazibutsa Uwiteka? Ubu koko abiyita Abanyarwanda bakwibutsa iki Imana? Ni Mugasa Rwayibebe? Cyangwa ni Semuhanuka. Ni Kamegeri n’ubugome bwe? Hari benshi bafite umwuka w’ubugome nk’uwa Kamegeri. Ubwo wenda ni Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu? Ni Binego bya Kajumba na Nkonjo? Ni so se? Ni nyogokuruza? Ni nyogosenge se disi? Ubwo ni so wanyu? Ko Imana ikunda ko tuyibutsa ibyiza byakozwe byayinejeje, nk’igihugu cy’u Rwanda cyizibutsa Imana iki? Muzayiratira ingoma z’igihe cy’abami se? Muzazana Repubulika ya mbere, iya kabiri, iya gatatu? Wabona muyiratiye muyibutsa amashyaka ya politiki nka : MDR PARMEHUTU, APROSOMA, Lunari, Raderi, Nkundabera, MRND, CDR, FDU, FPR… Amashyaka ariho ubu murambabarira nta mateka yayo ndabona, reka tubanze turebe. Mbwira niba hari ishyaka na rimwe muri aya wakwibutsa Imana ko ryayishimishije, ryayikoze ku mutima. Ahubwo ko aya yose yayimennye umutima.
Mwitegure ibihano rero kuko Uwiteka abakunda. Muributsa ayahe masezerano? Ko ibihe byabagonze. Ikibazo gikomeye ni ukutimenya, kutisobanukirwa. Abanyarwanda bageze igihe cyo gusakizwa, kuburabura. Kubura epfo na ruguru, kandi ari bo babyiteye, kubera kumvira Satani bagasuzugura Imana yabaremye. Nk’ubu se uwiyita Umunyarwanda azi aho ageze n’iby’Imana imusaba? Uretse kuvuga
