180

bahamagawe, basutsweho amavuta, batoranijwe ko mutabwiye Leta, abo bategetsi, abayobozi ngo barekure igihugu bagihe Itorero na ryo rigihe Yesu? Ko muvuga ibindi mwavuze n’ibi na byo ko ari byo byakiza u Rwanda. Mwaretse tugakora ibyo Imana ishaka? Nonese ko igihugu cyahawe Satani mwambwira twarakimwambuye? Ntimubizi se? Uretse ko ari njye uba ubivuze ariko sinzi impamvu mutabivuga kugira ngo abe ari mwe biturukaho. Ubu se ubwiyunge. ntibwari kuba bwararangiye? Iyo abahutu bemera kwihana bakababarira, abatutsi bakihana bakababarira ariko kubera ko bombi ari intagondwa, akaba ari ba Adamu na Eva, bazahanishwa intwaro za kirimbuzi kuko intagondwa ntizumva. Ubu se tuzahora tugawa n’Imana tuyirakaza gusa? Byumvikane neza Imana iratugaya, kandi yaratugaye, kandi iranarakaye cyane. Ni na yo mpamvu igiye no guhana cyane. (Yesaya 1:18). 

UWO GUHAGARARA MU CYUHO CY’ IGIHUGU AMEZE ATE? 

Kubera ko buri wese ngo aba asengera igihugu ariko hari uwo Imana ishaka ko ahagarara mu cyuho. DORE IFOTO YE UKO AGOMBA GUSA : agomba kugira imbuto zose z’umwuka ziri mu Abagalatiya 5:22, 23 ukagerekaho wejejwe. Niba umeze utyo ngaho saba umutwaro w’igihugu cyangwa niba hari uko wari uwufite isuzume urebe icyo ubura ariko niba udatunganye ubanze wisengere. Ngaho isuzume rero. Aha ndagira ngo nkubwire ngo ntukangishe impano zawe. Kuko muzababwirwa n’imbuto zabo ntimuzababwirwa n’impano zabo. 

Ishusho y’Imana ifite nde ngo ahagarare mu cyuho, uwavuye mu macakubiri ari he ngo ahagarare mu cyuho, igenzure neza. Ni nde mushumba ufite mu idini rye abahutu n’abatutsi maze akaba abafata kimwe? Ari hehe umeze atyo? Ni aseruke aze apimwe n’ijuru. Ni nde witeguye gushyingira uwo badahuje ubwoko nta ntambara zibaye? Ari he ariko ngo ahite ahagarara mu cyuho. Ni nde wemeye gupimwa n’Imana ikamwemerera guhagarara mu cyuho? 

Ubushize habuze uhahagarara. Ubwo uravuze ngo «wowe warahagaze»? Yee ndabyemeye ariko ntabwo wari wujuje ibiro, kilogarama Imana yashakaga, ibyo twavuze haruguru. Abujuje ibiro bahamagariwe guhagarara mu cyuho kugira ngo Imana itazavuga ngo yarashakashatse ibura n’umwe maze… Imana idufashe idufashirize n’igihugu. (Ezekiyeli 22:30). Rahira! 

Ntabwo ari umwe, ni abizera bameze nk’umuntu umwe, kuko na kiriya gihe Ezekiyeli yari ahari, ariko Imana ntiyabyitayeho, yaravuze iti «Nashakashatse umuntu umwe wo guhagarara mu cyuho ngo ntarimbura igihugu, ariko ntawe nabonye». 

Abakozi b’Imana nyabo ni bo bajyanama b’igihugu, ba Leta, kuko ni bo bavugana n’Imana. Umujyanama arakaze, iyo agiye inama mbi birapfa, yajya nziza bikaryoha. Reba noneho noneho umujyanama