w’umunyabwoba azakuroha kuko azakubwira ibihuje n’ubwoba bwe. Wowe ukeneye inama noneho akishyiramo uko umeze n’iby’ushaka akanga kugutoneka.
Umujyanama w’umunyabwoba akubwira iby’ushaka gusa kugeza igihe uzarundukira kandi akenshi murarundukana. Hari ubwoba bwinshi, Imana izi ko abantu bayo ari abanyabyaha noneho wowe ugahindura abere abo yita abanyabyaha? Niba hari icyo Imana ivuga ku gihugu kuki kitavugwa nk’uko kiri ngo gikosorwe? Igihugu kirimo iterabwoba mu buryo bwo mu Mwuka no mumubiri, mu buzima busanzwe bwa buri munsi. None nawe uti iki!
Nonese guhora babwirwa ko ari abamalayika batacumuye uko ni ko kuri? Ibyo si ukubaroha koko? Guhora buri gihe ari byiza bashakisha uko bahuza. Niba Leta yiyita iy’ubumwe ifite gahunda iyi n’iyi abandi barayishyigikira ariko iyo bo, abakozi b’Imana bagize icyo bakora Leta birayorohera kutabijyamo, keretse iyo ari igihe cy’amatora.
Umuntu umwe yigeze kwandika kera ngo kwambaza umutegetsi ni ukumuroha, kandi nibyo. Wahora ubwira umuntu ko ari mwiza, akora neza, arya neza, yambara neza, areba neza, yumva neza, agenda neza, avuga neza umwaka ugashira undi ugataha, ubwo waba umukunda koko? Waba uri mujyanama ki?
Ugomba gucunga ibyo uwo ugira inama yemera ngo abe ari byo umushyigikiramo. Abajyanama ni bo baroha abategetsi kubera kubatinya bakanga kunyuranya na bo noneho bigapfa byose, kandi biri mu bice byombi, mu madini no muri Leta.
Sawuli na Eli ni abagabo dusanga muri Bibiliya; ndashaka kubatangaho urugero kuko imyuka yabo iracyahari. Uti bite? Eli wari umaze kugera mu zabukuru karamuhagararanye amaze kwisazira ntiyaba akimenya aho ibihe bigeze yirengagiza gukangara abahungu be basambaniraga mu Ihema ry’Ibonaniro. Mu Itorero! Mana yanjye we! Yari asigaye agereranya abinginzi n’abasinzi. Umusaza yari asigaranye uburambe ku kazi gusa bubwira Samweli ngo niyongera guhamagarwa yitabe ngo ndumva Mana. Maze ateza Isirayeli ibyago iraseba biratinda, iraneshwa kuko yabuze abatambyi ndetse irapfusha bikabije, n’isanduku y’isezerano abafilisitiya barayinyaga. Eli ngo abyumve muzi uko byagenze?
Abahungu be b’abasambanyi basambaniraga mu Rusengero barapfuye, umukazana we ahita abyara umuhungu amwita «IKABODI», bivuga ngo Icyubahiro cy’Imana kirashize muri Israyeli, kuko abazi kubara inkuru bari bamubwiye ko n’Isanduku y’Uwiteka Abafilisitiya bayinyaze. Eli yahise apfa. Eli adogereza ibintu igihugu gicura umuborogo mu gihe cye.
