banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakuzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y’uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa. 9Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, 10ikitura vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirazika mu byo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe. 11Nuko ujye witondera ibyategetswe n’amategeko n’amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire. (Gutegeka kwa Kabiri 7:7-11).
11Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi. 12Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, 13inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, 14uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa, 15ikakuyobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubusagwe butwika na sikorupiyo, n’ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukurira amazi mu gitare kirushaho gukomera, 16ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe. 17Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.” 18Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe. 19Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe ugahindukirira izindi mana ukazikorera, ukikubita hasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuko utazabura kurimbuka. 20Nk’amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviye Uwiteka Imana yanyu. (Gutegeka kwa Kabiri 8:11-20).
4Uwiteka Imana yawe nimara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteye Uwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindura”, kuko gukiranirwa kw’ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe. 5Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k’umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindura, ahubwo gukiranirwa kw’ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo. 6Nuko menya yuko
