190

gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngo ugihindure, kuko uri ubwoko butagonda ijosi. (guhindura igihugu ntabwo ari ugukomereza aho byari bigeze).(Gutegeka kwa Kabiri 9:4-6

Ibyo niyongereyeho : 

• Abavuye hanze nyuma ya 1994, nimumara kurya mugahaga, mukaba mu mazu mutubatse mwasanze yubatse n’ubwo mwavuze ko yari rukarakara ariko mwayabayemo arabasayidira igihe mutari mwamenya «science» na «technologie» byinshi, kuko mwahise mwandikaho ngo «zarafashwe». 

• Mukagendera mu mihanda yubatswe na Nzirorera Yozefu n’ubwo nyuma mwayisubiyemo, ariko mwasanze ihari yaraciwe muyigenderamo. 

• Hari n’iyo mu giturage y’imigenderano yasibye kandi mwarasanze igendwa. 

• Mugatangira kureba aho amajyambere yarageze icyo gihe, «mukanatunegura ngo ntacyo twakoze». Koko ntacyo twakoze? 

• Mukubaka za Nyarutarama, Kibagabaga za Kacyiru na Kagugu, Gisozi n’ahandi. 

• Mukinjira mu iterambere ryinshi, mugateza imbere uburezi cyane na ICT, nk’uko mubivuga, mugahabwa ibikombe, mukarwanira inzuri bikabije, amashyari agatangira hagati yanyu, mugatangira gucuranwa kandi iyo muza kwitonda mwese mwari guhaga. 

• Mugatangira kwikanyiza birenze iby’abababanjirije, mukinjirwamo n’umurengwe mukarusha abo hambere. 

• Mugatangira kumena ibiryo kandi bene wanyu mwazanye, imfubyi n’abapfakariye ku rugamba, na ba «casualties» banyu n’abacitse ku icumu bicira isazi mu maso, abandi baramugariye ku rugamba, akazi mwabahaye kakaba ako ngo gukora niba ngo ari uguharura imihanda (ubu narumiwe n’ukuri)! 

• Mugatinyuka gukina ku mubyimba abacitse ku icumu rya jenoside, ngo ntibakuzura minibus, kandi ari bo babatunze.