ariko nanjye mbifitemo bowe n’Umwuka Wera ngo nkangurire abahutu ngo bihane n’ubwo ari bakeya bamaze kubikora, bari hasi y’igipimo Imana ishaka. Byonyine amarira naririye mu gihugu hose, muri za Perefegitura zose, muri za Komini zose, mu mirenge n’ahandi ntabara. Ayo marira yari yuzuyemo agahinda gaturuka ku mutima w’Imana, kandi hari icyo yakoze kigaragara. Wabyanga wabyemera uko ni ko kuri. Sinagiye kumva nkumva itangazo riturutse muri Perezidansi ya Repubulika rivuga ko abazihana bakemera ibyaha bya jenoside bazababarirwa ngo bakagabanirizwa n’ibihano? N’ubwo hari mo inyungu nyinshi z’abafashe ibyo byemezo ariko ndahamya neza ko hari abo byagiriye umumaro kandi bakaba batashiraho rwose. Iyo tutatura itsembabwoko twakoze cyane cyane abari bafungiye muri za gereza, aho nti biba byarabaye na bibi no kurushaho, iyo tudahinduka iciro ry’imigani mbere y’igihe? Ibyo murya muba mubikura hehe?
Ndabaza abategetsi b’igihugu, muransubiza? Ko FDLR-FOCA- ABACUNGUZI bari guhora batera za Ruhengeri na Gisenyi n’ubwo batari gutsinda kubera umuvumo w’ibyaha bikabije bakoze «bo na ba se» na bene wabo, ariko bari gukomeza kubabuza amahoro, mugahora mu masengesho abogamye. Rwarakabije se yari gutaha aho ntiyatahishijwe n’amasengesho? N’ubwo yari abogamye ariko urebe Amosi 7 : incuro ya mbere n’iya kabiri, Uwiteka yarabyirengagije. Ahubwo ku ya gatatu azana TIMASI. Kandi ntabwo mubyemera ngo ahubwo muzi siyasa? Ni ukubera siyasa? Muzi siyasa? N’igipindi? Aka gahenge Imana yabahaye ni ukubera ko muzi siyasa? Mwari gukomeza guhangayikishwa na FOKA-ABACUNGUZI n’ubwo nta mbaraga babarushaga, ariko n’ubwo waba ufite ingufu zingana zite, ntiwakwirengagiza umwanzi wawe uba hanze, waba utazi kubara, ngo wirare uvuga ko nta mbaraga afite.
None ngo barakomereka? Ibyo n’ibiki? Icyampa ngo batonekare cyane maze bavurwe bakire. Ahubwo noneho birakabije, abahutu bose nibihane ku mugaragaro, bihane itsembabwoko kuko sinzaceceka, sinashoboraga no gutekereza ko hari abatutsi baturengera ngo tudatonekara maye! Ariko izo mpuhwe nzi ibyazo, nyamara ugenzuye wasanga ari Imana nanjye n’abandi bake cyane babakunda, hari n’abibeshya bazi ngo ko byarangiye ngo mu Rwanda hari ubumwe n’ubwiyunge, amahoro n’amajyambere.
Ninde ufite HUTU-METRE na TUTSI-METRE? Ni Imana yonyine. Kandi irimo gupima tukabona ibice bike cyane, nka bya 0,2 gutyo gutyo. Nanze kuvuga zero kandi murimo abashakashatsi. ESE UBUNDI ITSEMBABWOKO N’IKI? Ndagira ngo mbwire cyane cyane abanyepolitiki n’abanyamadini badasobanukiwe, cyangwa se bafite umutwaro wo kunga abiyita Abanyarwanda, maze bagakoresha imvugo itari yo ngo muri ibi by’itsembabwoko ntabwo abahutu bose bishe. Ndabyemeye 100%, maze nanjye nkabaza nti bari bari hehe se? Mbwira, nsubiza aho. Ndetse bagatanga n’ingero nyinshi z’intwari, ngo z’abahishe
