Maze ugakoma IMBARUTSO, akaba ari we ugaragara wenyine, maze agahanwa, wowe ukagera ku ntego, ukanarengerwa. Uwo wakoresheje amakosa agahinduka AKABARORE mu isi. Ariko byanze bikunze bikazamenyekana, nyamara bikazaba byarahitanye byinshi.
Mana yanjye birakomeye. Uku kwihinduranya, kwigira «nyoni nyinshi». Abo wakoresheje ibyorezo, ukabiburana ukabirukana ugatsinda, ab’isi bose bakakwemera ngo uri igihangange, ariko hari Imana ireba ibyihishe, izi n’ibitutsi uriya mutaliyani Materazzi yatutse Zidane. Buriya Materazzi ni nka FPR INKOTANYI, naho Zidane ni MRND-INTERAHAMWE. RPF yakoresheje abahutu ikosa yateguye neza, ibizi neza kandi ibishaka rwose. Ni ubwenge bw’ubugome bw’ubucakura, buvanze n’uburushyi. Bishoborwa na bacye muri iyi isi, gutega imitego ugamije gukora ibintu bibi bikitirirwa undi wowe ugasigara uri umwere wiriza. Yatumye abahutu bakora jenoside, batsemba abatutsi ku manywa y’ihangu bose babareba. Kuko FPR yari izi intege nke z’abahutu aho ziba, n’icyari kubarakaza umujinya urenze umuranduranzuzi. Nyuma abahutu na bo baje gukoresha RPF ikosa rikomeye imbere y’izamu batabishakaga, batanabyiteguye, byabaguyeho gusa, barasumbirizwa, baratsindwa nabi, maze hafi ya bose barahunga. Na none umusifuzi ategeka ko bahaterera kandi igitego cyagiye mo : Igihe abahutu Kabiligi abakoresha icyo bise Repli-général ari yo Repli-tactique, maze bagahungana n’abahutu batagira ingano, igihugu gisigaramo hafi ubusa. Nari mpari ndi mu basigaye mu Rwanda nyuma yo gufata igihugu kwa RPF.
Mu by’ukuri nta baturage bari bahagije bahasigaye, bari bacye bikabije, hari icyuho cyagaragaraga. Nashoboraga kuzenguruka Kacyiru, Kiyovu, Nyabugogo, ntarabona umuntu wari mu Rwanda, nahuraga n’abo ntazi, nyine barutashye bavuga igiswayire icyongereza n’ikigande, kuko nyamwinshi yari yahunze. Amahanga atangira kuvuga ngo «ni ubwa mbere mu mateka y’isi igihugu gifatwa n’inyeshyamba maze abaturage bagahunga abagifashe».
Ibyakurikiyeho ari na yo nzira y’abahutu y’umusaraba nise iya kabiri, byahesheje ingabo za FPR kwihorera bisanzuye mu buryo bukomeye, kuko impunzi z’abahutu ntizifuzaga gusubira mu Rwanda rwari rwabaye urw’abatutsi. Maze bagenda babica amashyamba yose. Bagira abo bagarura bakareba mo abize bari bazwi bakabarunda ibirundo. Nahaburiye abavandimwe n’inshuti benshi cyane. Ariko ibyo byose byari ingaruka z’ibyari bimaze kuba, bya bindi byapanzwe neza. Ibyabibanjirije na byo byagombaga kwitabwaho. Kubyemera habaye ah’Imana gusa naho ubundi numvaga nanjye najya mu ishyamba.
Uku guhora kwa RPF «n’abakada», na bamwe mu bacitse ku icumu batungaga agatoki, byatumye abahutu basubirana akajambo ho gato, kuko iyo RPF itaza guhora (nti byari no gushoboka), iyo idahora, sinzi aho abahutu baba bari ubu ngubu. Sinzi ko haba hari
