n’ibimenyetso vuba vuba, ndabizi Imana yarabimbwiye, nyuma nza no kubibwirwa n’ababigize mo uruhare bagiye bakizwa bakanyaturira, kandi muri abo hari mo n’abahutu. Mu kwihana kwabo bakatura ibyo bintu. Imana na yo, icyo gihe narasengaga, maze imenera amabanga amwe namwe, kubera impamvu z’akazi, n’umuhamagaro. Hari n’abakoranye na Leta muri ibyo bihe babimbwiye imvaho n’uko babigenzaga. N’ukuntu bagenzaga imirambo yari myinshi cyane y’abahutu kugira ngo basibanganye ibimenyetso umuzungu atari yabimenya. Ariko byaranze biramenyekana, kuko bikorwa n’abantu buntu. Ariko ntabwo byitwa itsembabwoko, n’ubwo nabo guhora kwabo bizabakoraho nibatihana, cyangwa byatangiye kubakoraho ndetse byabasatiriye. Kandi bari buhanwe by’intangarugero. Imana ibasohorejeho gahunda y’ibihe; ibafungiyeho feri, kandi irafashe cyane.
Aha ni ho iyobera rimeze nka rya rindi rikomeye ry’ukwemera rya Kiliziya Gatulika y’i Roma ritumvikana kuri benshi, ariko ahanini biterwa n’ibikomere, kuko buri ruhande rwariciwe. Buri wese wabuze abe, ntiwamurataho ibi bisobanuro, kandi aba asaba kurenganurwa. Kandi kurenganurwa asaba n’uguhana ba bandi bamwiciye bose muri rusange, kuko ntabwo azi abamwiciye mu mazina. Abahutu bakubwira ko ari ingabo za RPF, bakaba banavuga abasirikare icyo gihe babaga bayoboye imirwano, ariko abenshi nti babazi amazina. Abatutsi bo rwose muri rusange bavuga ko batsembwe n’abahutu boseeeee! Bisaba kubyitondera abantu bakabanza bakamenya icyo Imana ibivugaho. Aha ni ho bene wacu batumva na gahoro, kubera kurengera ubwoko bwabo mu mafuti batazi ko ari bwo bihemukira. Kandi ni ho hari ikibazo. Kugira ngo na none wumve neza : Hazabanza kwihana abahutu bihane itsembabwoko nirimara kuvaho, navuga ko noneho ibyaha bizaba bisa n’ibijya kungana. Ni bwo bombi bazasigara ari abicanyi ba ruharwa, na none muri rusange. Abatutsi n’abahutu n’abatwa, tuzihana ibyaha duhuriye ho nk’abiyita Abanyarwanda.
Kuko hari icyo udashaka kumva, nuko ureshyeshya itsembabwoko n’ibindi byaha kubera ibikomere, aho ni ho ugwa kandi itsembabwoko ari icyaha kimira ibindi. Wibaze impamvu ushaka kubiringaniza nk’aho byakorerwe icyarimwe, urahita ubona igisubizo cy’igikomere cyawe. Igikomere cyawe kiraguha igisubizo. Tekereza neza wibaze uti ntabwo itsembabwoko abahutu bakoze barikoreye icyarimwe no guhora kw’abatutsi n’ingabo zabo za RPF. Ntabwo itsembabwoko ryabereye rimwe n’iyicwa ry’impunzi z’abahutu ku Gikongoro cyangwa muri Kongo-Zayire. Nubinyumvisha ndava ku izima. Ndashaka ko wumva neza ko itsembabwoko ritabereye rimwe no guhora. Ibyo urabyemera? Ugiye kumbwira ko bahereye i Byumba bica abahutu? None se bari abamalayika batacumuye? Nti bateye se bafite umujinya n’inzika y’inzigo bari baratewe n’abahutu igihe babicaga maze abandi bakabirukana mu gihugu cyabo kuva za 1959,
