nk’uko yabigenje. Ariko reba neza : Adamu Imana yaramubajije avuga ko ari umwere; umugore imubajije avuga ko ari umwere, Imana igeze ku nzoka ntacyo yavuze, «ntiyayibajije», yahise Iyibwira iti «14Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.» (Itangiriro 3:14).
ITSEMBABWOKO : ICYAHA KIMIRA IBINDI
Iyo bavuze itsembabwoko ibindi byaha aho biri hose bitera «isaluti», biribwiriza bigaceceka bikabanza kumvira itsembabwoko, kuko ni cyo Afandi mukuru utegeka ibindi byaha byose. Birarizi ko ari ryo ribirusha ingufu. Ntabwo Imana ishobora kurenga ku itsembabwoko ngo irengere, ahubwo irategereza maze itsembabwoko iyo ritihanwe, rigatera abandi bose umwaku, n’abacitse ku icumu rigatuma bakora ibyaha byinshi by’amarorerwa nk’uko biriho ubu kuri iyi ngoma y’abatutsi.
Itsembabwoko ryatumye bakora amakosa y’indengakamere. Byonyine umuntu abajije Leta yiyita iy’ubumwe ati «Leta yiyita iy’ubumwe mwahishuriwe iki kintu cyo kwanika amagufa y’abazize jenoside, ko mucuruza umuvumo w’umuriro, aho ntabwo uwo muriro uzabotsa? Ko mukomeza kumira umuriro? Ariko ko mwanitse amagufa y’ababyeyi n’abavandimwe banyu, n’abacu, hari mo n’ay’abahutu, mwayanuye mukayashyingura mu cyubahiro nk’uko Ijambo ry’Imana n’umuco-nyarwanda bivuga». Kuki mumeze nk’aho muyacuruza? Nako kuki muyacuruza? Mwayaranguriye hehe? Mwashoye angahe? Mumaze kunguka angahe? Rahira ko atazabasama vuba cyane. Icyo nzi n’uko azabahombera birenze ibyo mutekereza. «Agiye kubahombera».
Icyo gihe wahita ukatirwa burundu y’akato, bagafatira n’imitungo yawe. Waba ukabije gupfobya jenoside, waba uteje amahano y’ibyorezo. Washyirwa mu binyamakuru byose byo mu isi mu ndimi zose, ndetse abashinjabyaha baterana ngo babyigeho neza. Maze abandi bagahita bakangurira ba «magorwa bacitse ku icumu» ngo nibajye mu mihanda bamagane abavuga ibyo bintu byo kwanura amagufa ya benewabo, bandike ku byapa ngo «abo ngabo barapfobya jenoside». Maze Ibuka ikabona akazi ko kwamagana abapfobya jenoside, igahita isohora itangazo ry’uko FPR ari yo yahagaritse jenoside, ariko cyane cyane Perezida Kagame. Kandi ko bihaniza FDLR ko ari abajenosideri.
Dore na none mbonye abahutu banze kwihana maze bakoresha abatutsi irindi kosa rikomeye cyane ryo «kwanga kwihana», na none kandi barikoreye imbere y’izamu igihe abatutsi bashakaga gutsindisha ibitego intoki. Abatutsi bo mu Kazu byabayobeye kuko abahutu bahagaze mu nzira yabo, bababambiye, baragerageza uko
