211

batsindisha intoki kandi n’icyaha kibi mu mupira w’amaguru. Mbonye na none abahutu bakoresheje abatutsi ikosa rikomeye imbere y’izamu. None umusifuzi ategetse ko bahaterera kandi kirajyamo : Maze aya magambo y’ubuhanuzi abasohoreho bombi «Hutu-Tutsi» ngo «Kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome kugira ngo ibone uko ibababarira bose» (Abaroma 11:32). 

Abatutsi na bo ingaruka za jenoside zabateye gukora bibi no kurushaho kuko kubitunganya ntibishoboka birabarenze, keretse rivuyeho cyangwa bakajya kuba ahandi hatari mu Rwanda. Na bwo kandi byabakurikirana, maze byose bikarindira umujinya w’Imana ko wuzura maze ikazababumbira hamwe bose mu bugome (Abaroma 11:32). Ibi ni byo 100%. Ariko haba hari ba nyirabayazana. Urumva cyangwa wapfuye amatwi? Urabona cyangwa wapfuye amaso? Urabisobanukiwe cyangwa umutima wawe wavuyemo? Ufite ibyo ubogamiyeho? Ntunoga keretse unogotse? Ufite ubwoba bwinshi cyane kubera ko bavuze ku moko? Wambwira impamvu hatahanwe Interahamwe n’abanyepolitiki na Ex-FAR, maze n’impinja, n’abasaza n’abakecuru bakicirwa na macinya muri Zayire n’ahandi hose bahungiye? Buri mpfu zose zikabageraho? Wari uzi ko muri za gereza harimo abatarishe abatutsi? Basohoka bitwa abere nyuma y’imyaka 17

Ni kuki inkota, n’udufuni, n’imbunda bya FPR byakurikiranye n’impinja, n’abasaza n’abakecuru aho bahungiye? Nsobanurira abatarishe icyo bazize. Si ingaruka z’umuvumo wa rusange. Niba icyaha cyarakozwe na bariya bitwa «agatsiko» nsubiza impamvu buri muhutu wese n’iyo yaba ari Maréchal de brigade, akongeraho kuba Cardinal international, agakubitiraho n’irya Afande, Empereur cyangwa Réverand, ni kuki afite urwikekwe n’isoni n’ikimwaro (complexe na remords). Ndavuga abari mu Rwanda. Naho abari hanze kubera ko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bishakiye bashatse banatukana, bakanigaragambya, bagashinga n’amashyaka ya politiki yo gusubira ngo gutegeka mu Rwanda. Ndetse bamwe banahakana ko itsembabwoko ritabayeho, ngo yari intambara… barwanaga n’abagore batwite n’abonsa, n’abana bo muri primaire na secondaire. Iyo ngo ni yo ntambara yabaye. Ni ukubera iki kandi ko ashobora kuba ari nta mututsi yishe? Ufite amategeko wantsindisha turamutse tuburanye? Itsembabwoko ni «rusange» kuri hutu yose. Yavumwe umuvumo uri mu Abalewi 14:26-45 no mu Gutegeka kwa Kabiri 28:15-68. Agomba kwirwanaho awikuraho uko byamera kose. 

Kandi ikizabikubwira n’uko nibitihanwa, ejo bundi umusibo ejo Imana izahana abiyita Abanyarwanda bose noneho, niba wowe uzagirirwa ubuntu bwo kuzasigara uzasobanukirwa ko n’ubwo hari abahutu bahishe abatutsi bakabona n’amashimwe arimo n’ibikombe, n’u Rwanda rukabashimira kuri Sitade no kuri Radiyo na Televiziyo, ariko umusibo ejo bizaba byapfuye ubusa. Kandi ari ejo cyangwa ejo bundi