216

ntavuze, ntuzifuze kuburana nanjye. Niba undusha kumenya jenoside no kuyimenyekanisha no kuyemeza abayihakana, no kwihanira nciye bugufi imbere y’Imana n’abacitse ku icumu rya jenoside mbikuye ku mutima, niba ubindusha ndakwemereye uzajye kundega, hafi ni kwa Ocampo i La Haye, kandi imiryango irafunguye. Ariko ntimugahindure abantu bose ba Bazanga. 

Mugiye gukora dosiye muhimbiremo n’ibindi byinshi? Murumva mudafite isoni? Byakumerera nk’umututsi umwe wacitse ku icumu w’umusenateri, twahuriye mu biganiro dusoza icyunamo cya 2009 ahantu hitwa i Kinyinya. Maze iyo ntumwa ya politiki y’ishyaka rya FPR ivuga amateka iyabwira abaraho. Igeze aho iti «abahutu bazica abacitse ku icumu, nibarangiza bazica abatutsi»… Ababwira amateka y’igihe ngo abazungu bazaniye imigozi y’ibijumba n’imyumbati n’urutoki. Abari aho barumirwa. Mpagurutse mpagurukana imvugo inyuranye n’iy’iyo ntumwa ya FPR, mvuga ibinyuranye cyane n’ibyo yaramaze kuvuga, kuko natangiye kwihana nk’uko Umwuka w’Imana yashakaga, ndetse abacitse kw’icumu babohoka imitima kuko ni byo Imana yashakaga. Maze bimwanga munda kubera ikimwaro aho kwihana ko yatumwe na FPR, arongera afata mikoro kugira ngo amware cyane ati MWIRINDE AMADINI. MWIRINDE BA MARIYA ABA NGABA. Yanyamaganye mu magambo akarishye avanzemo n’ibitutsi, maze abacitse ku icumu bose bamuvugiriza induru. Baramwamagana, ahita agenda bamuha induruuuu. 

Abacitse ku icumu basigaranye uburenganzira bumwe babemerera gusa ni ubwo : «guhahamuka», no gukora ibyo bishakiye mu Cyunamo gusa, kuko ibi byo bituma abiriza biriza, abigirisha impuhwe na bo kaba ari akanya kabo, maze za «camera» zigafotora ibiri inyuma gusa, bikamera nko : GUTANGAZA, KUMENYESHA, KWAMAMAZA NO KUBIKA. Imana izabarengera vuba, abo batakuzura Minibus igiye kubibuka kandi izasigaza abo kuyikorera. NDABIZI KO HAZABAHO ABAZITWA ABACITSE KU ICUMU KABIRI. Ariko kubera ko bemererwa guhahamuka, no kuvuga ibigambo by’imiruho n’imibabaro n’agahinda, bituma bahora mu mibabaro idashira. Nko kuba yaracitse ku icumu, kuki n’iyo yaba yambaye ipatalo icitse arimo kunywa urwagwa ku muhanda ku kabari, iyo ari umututsi yivugisha icyongereza gipfuye yisanzura avuga icyo ashaka? Akaba yanagutuka nyuma akaba afite n’ibimurengera. Ibyo barabyemererwa rwose. 

Nigeze kunyura ahantu bamvugiriza induru ngo Ehee! Dore ya Nterahamwe nkuru! Ashobora kuvuga ko impamvu yabimuteye yibutse jenoside akabona umuhutu azi agahita ahahamuka, ko yikanze umuhoro. Ni rusange : bakorewe itsembabwoko bari imbere mu gihugu. Mbwira impamvu abatutsi bose bari mu Rwanda bitwa «abacitse ku icumu»? Impamvu n’uko gahunda yari iyo kubamaraho, baricitseho nyine. Ngaho se vuga ko n’abahutu basigaye bacitse ku icumu rya jenoside twumve. Ubivugire aho ushaka twumve. Abahutu bacitse ku icumu rya RPF, nta burenganzira bari bahabwa ngo