215

kandi «umenya ubu batakuzura na Taxi Voiture». Bazagera aho nti bazuzure na moto cyangwa igare. 

Niba batuzuye na minibus se kuki bose badafite aho baba n’ibibatunga bihagije? Mwananiwe gutunga abantu batuzuye na minibus? Ntimureba ko mubahima, mushaka kubica urubozo mubashinyagurira? Ntimureba ko hari igituma mubanga? Mwarabatanze ntibashira, none mwabarwaye inzika… Ngo n’iyo babura mu matora ntacyo byahindura? Nako ni ukubasonga, kuko kuri mwe barapfuye, mutangazwa no kuba mukibabona bagenda, ariko mwabishe bahagaze, abo batakuzura minibus na taxi voiture. Ndetse nongeyeho ngo «N’iyo mirambo mwasigaranye mushinyagurira». N’ubwo biba bitagaragarira benshi cyangwa bose, ariko ni ko bimeze. Mwabaziritse ahantu mukabatega mu kwezi kwa kane ngo mwongere mubasonge. Njye nzi impamvu : Mwarabatanze! Mubaha abahutu nti babamaraho. Ntibamazweho. Mubafitiye inzika rero… Ariko hari abazacika kw’icumu rya kabiri kandi Imana izabibuka ndetse cyane. 

Ugiye kwitakuma wirize uhogore ngo mpfobeje jenoside? Mugiye kurema umutwe wo kwamagana uvuze ayo magambo yo gupfobya? Maze ngo abacitse kw’icumu bigaragambye binyuze muri IBUKA? Kandi bihagararirwe na bamwe mu bacitse ku icumu bibeshya ko bari ku ibere, kandi benshi nta biba biri mu mitima yabo. Cyangwa bari ku bwoba. Ushobora no kundega ngo mfite ingengabitekerezo ya jenoside? Ufite ibimenyetso? Ugiye kuzana amategeko n’amateka? Uzane Mbonezamubano na Mpanabyaha? Ntugira isoni wabona uzanye n’amategeko agenga Gacaca. Ugiye gushaka abagabo b’ibigoryi bo kunshinja ibinyoma? Ko kuva cyera mbana n’ingengabitekerezo ya jenoside kandi yari itaraba ku mugaragaro? Mugiye kunshakira abanshinja? Mushyire mo abacitse ku icumu n’abahutu bazagomba kuvuga ko banzi neza kuva cyera? Nuko umushinjacyaha akore atyo dosiye. Ko hari n’abambonye kuri bariyeri i Kibungo? Ko niba hari abo nahishe ariko hari n’abo nishe muri bo? Murahimba amategeko yihariye? N’ayandi avuguruye? Munambwire ko mwahagaritse jenoside? Ko iyo mutahagoboka abatutsi bari imbere mu gihugu baba barashize? Murabwira ibihugu ngendamo byose ngo binyime Visa? 

Ntimukabeshye se nyine ngo munabikabyemo cyane, kuko Imana yashoboraga no gukoresha «AMABUYE», cyangwa ibyatsi bikabahisha kandi n’ubundi hari aho byabaye. Musigeho kwirata ibiteye isoni. Ibiti bigahisha abatutsi muri jenoside, n’ibisimba byashoboraga kubahisha ntibibarye kandi bishonje. Ngo mwahagaritse iki? Ngo mwabigenje mute? Mwahagaritse jenoside? Ku wa kangahe? Saa ngapi? Gute? Nyibutsa nyakugirimana we! Nyibutsa… Ntabwo bari gushira nti byari gushoboka. Kandi ni wiha kuzana imanza, uzaba umbabaje kuko uzaba uzishoje nawe ubwawe uzi ko uzatsindwa. Mu mutima wawe urumva ari ukuri kuko nawe uzi ko ari byo. Nagutsinda