n’abatarikekaga na busa, bagarutse batahutse abatutsi babishe, ibyo nti byari kubura, kubera ingaruka zo guhora, benshi barambabaje.
Ubwo bwoba buba ari ubw’iki ko nta mututsi bishe? Ko bafite ubwoba bwa «rusange» bwitwa hutu. Kuko iyo bavuze «hutu» uhita wumva Jenocide, n’iyo bavuze «jenoside» uhita wumva «Umuhutu». Ubuse ko musaza wanjye yagiriye neza abatutsi kandi nkaba nzi neza ko ntawe yigeze yica, wambwira impamvu yirutse kugera Zimbabwe ndetse akanagwa yo akanahambwa yo.
Hari ibindi byorohereza abahutu cyane ngo ni «Génocide Rwandais», «Itsembabwoko ry’Abanyarwanda». Ndakubwiza ukuri ko badashobora kubisobanura keretse bongeyeho wa mugani wabo ko jenoside zabaye ebyiri. Zaba zarabaye ebyiri rero hari iyabanje n’iyakurikiyeho? None se iya mbere ibyayo byararangiye basingira iby’iya kabiri? Nsobanurira neza, ahari waba ubizi kundusha, kandi wabona n’ibi na byo ubizi. Mbwira rwose icyo impinja zose zaziraga, abo bafomoje bose umbwire niba izo mpinja na zo zari zakagaragarwaho n’ubututsi cyangwa kuba ibyitso. Ni rusange rero. Navuga byinshi ku itsembabwoko, kuko ndiziho byinshi. Mbwira icyo Inkotanyi zazizaga abana n’abagore n’abasaza n’abandi batishe. Ingaruka za jenoside zaragakoze. Wansobanurira ute ngo Habyarimana arapfuye ngo none buri mututsi wese agomba gupfa. Wenda ababipanze bari bazi icyo bakoze, ariko ku Mana nta mpamvu wazana yo gukora itsembabwoko, kabone n’iyo Kagame yaba ari we wahanuye indege, bari kurwana n’abayihanuye ariko bakareka inzirakarengane. Ufite ibindi bisobanuro wampa se? Sobanura ukuntu abahutu barakariye icyarimwe? Bagahuriza gutsemba umututsi. Niba bitarapanzwe, «nk’uko ushaka ko mvuga», bakaba barabyiyemeje saa mbiri na 30 z’ijoro z’umunsi wa gatatu w’ukwezi kwa kane muri 1994, na bwo baba babaye aba mbere ku isi mu kurakara no kwica. Batangira kubikorera ubushakashatsi, baba na none babaye aba «stars» mu kwica.
Hari impamvu abahutu bashaka guhunga jenoside, ariko kubera ko ibagongera ku mugaragaro isi yose ireba, bati turabyemeye ariko basi habaye ebyiri. Kuvuga ko habaye jenoside ebyiri bihita bigabanya ubukana bwa jenoside bakoreye abatutsi noneho hakaboneka ABAJENOSIDERI babiri. Hari ibibazo nababaza turamutse tuburanye kubirebana na jenoside yakorewe abatutsi, ariko nta bisubizo babona uretse kimwe gusa kandi nemera kuvuga ko natwe abatutsi batwishe. Ibyo gusa. Ehh, no kuvuga ko bapfuye ari bo benshi… Nta kindi bafite. Kuki? Kuki batakurikiranye abishe Habyarimana, ngo banakore iperereza vuba vuba, bakore anketi neza, bahe ba magigiri-maneko benshi babizobereyemo, baneke cyane, isi yose ibishoremo amafaranga. Maze ngo FBI, CIA, KGB na MOSSAD, DMI na CID na NSS, n’ Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano (Ubwo natangiraga kwandika iki gitabo nari ndakariye Loni cyaaaaaane! Ku buryo numvaga nabyita Akanama gashinzwe
