d’état. Sinabivuga, sinabivuga… Njyewe nyikoze ntishobora kurata. Mwambabariye se mukanshyira kuri Television nkabisobanura, nkanababwira n’ukuntu izo Leta najya nzikuraho nkanazisubizaho, cyangwa nkabahindura. Imana ikomeze inyuzuze urukundo rwayo n’imbabazi zayo byo byonyine byambashisha uyu murimo. Niba ufite virus humura ntawe uzaguseka kuko buri wese wiyita Umunyarwanda ni séropositif, ararwaye kandi niba ugaragaza ibyuririzi ariko wemera ko urwaye biroroshye rwose kubyereka Imana, ugakora ibyo wasomye, uzabohoka vuba.
Abantu turarushya ubusanzwe, ariko cyane cyane abiyita Abanyarwanda. Nakurikiranye iby’ubumwe n’ubwiyunge kuva muri 1995 kugeza ubu. Nasenganye na bene Data twinginga Imana ngo icyure impunzi, idukize n’intambara yabacengezi, ndetse bamwe biyirizaga ubusa, nyuma byaje kunyobera, dore ko nta mujugujugu undenga, kubera umutwe munini. Batangiye kuntuka ngo impunzi zatashye ni nyinshi, ejo bundi Rwarakabije aho aziye, ngo zirakabije zizanye na Rwarakabije ngo bitonde ngo ko batari baratashye mbere.
Kandi ibyo bikavugwa n’abinginzi binginze cya gihe ngo batahe. N’abanyepolitiki bo mu rwego rwo hejuru bazi kureba ibintu cyane, noneho nkibaza nti ibi n’ibiki? Uretse ko njye nzi impamvu y’ukuri kandi nse na Yesu Umwami wanjye; «nayibabwira ntimwayemera» : IMPAMVU N’UKO IGIHE CY’IMANA CYO KWIYUNGIRA ABANYARWANDA (AMOKO HUTU-TUTSI) CYAGEZE. Reka bose batahe biri mu mugambi w’Imana na bo nibaze banywere ku gikombe cy’umujinya… (ntumbaze byinshi). Byatumye havuka intambara nyinshi abakristo-barokore baratotezwa ngo ntibashaka ko basengera mu byumba ngo barabeshya ngo bitwaza Bibiliya bakiyita ingabo za Yesu, n’ibindi, ngo ibyo byose ni agakingirizo. Erega nari mbizize ngo hari icyo mbiziho. Njye simbizi, ariko icyo nzi n’uko nabo : izo mpunzi zitaha na zo zifite amasezerano nk’uko nawe uyafite, kandi Imana ibacyuye si umuswa (icyuririzi cyari kije). Abantu ntibakiteranye n’Imana birirwa babeshyerana, bagenzura insengero, ibyumba, bamwe babigwamo. Cyane cyane bene wabo ba babandi bahungutse bagahita baba inyanga-Leta kuko nta nyanga-Rwanda y’Umunyarwanda ibaho. Ntawiyanga, ntawanga igihugu cye. Aha naho nahahuriye n’ibibazo mbwirwa gufungura urusengero rwo kubashyiramo. Ngo ni njye warize cyane ngo batahe none baratashye, abandi barafunguwe, none nimbabere Pasitori. Ngo ni njye ubazanye. Nawe unyumvire.
RWANDA WE HUMURA UZAKIRA ariko biruhanije. Umuhutu n’umututsi dosiye zabo ziri imbere y’Imana. Iy’umuhutu n’umututsi n’ibyabo byose, none Imana igiye kubitwikurura ibishyire hanze. Imana iti Satani yarabakoresheje isi yose irabireba, muramenyekana muba ABASITARI (STARS) ndetse na Loni ishyiraho RESOLUTION yanyu mwihariye, none ngo Imana na yo igiye kubakoresha ibiruta ibyo Satani yabakoresheje na yo ishyireho RESOLUTION mwihariye na none ku isi mumenyekane noneho mu byiza cyane bisimbure bya bibi
