na ba se, abandi basa na ba nyirakuru, na ba nyirasenge, ba se wabo gutyo gutyo!
Reka tuvuge ko abahutu basa na se, abatutsi bagasa na nyina, abatwa bagasa na nyirakuru ubyara se cyangwa nyina. Wabona ibi na byo tubipfuye! Ngaho niba ushaka ihitiremo uwo musa ariko umenye ko tuva inda imwe mwa data na mama. Use na so, na nyoko, na nyogokuru, na nyogosenge na nyokorome, oncle, tante, aunty, tate, mammy, jyajya, uko ushaka kose ariko tuva inda imwe, wanze ukunze ni ko Imana ivuze. Ndagusaba wowe musomyi gutanga umuti ku bwiyunge bw’Abanyarwanda HUTU-TUTSI-TWA, uko wowe ubyumva turebe. Ariko uzirinde gutukana kuko si byiza, uzakoreshe ubundi buryo uretse gutukana gusa kuko tuzaba tuvuga ku bwiyunge.
Uje kunga utukana rero nawe urabyumva, waba urimo kutuvangira, kandi imvange twarazihaze. Ndabaza : Kuki abiyita aba Pasitori, Abavugabutumwa n’abandi bakozi biyita ab’Imana batajya,… tutajya mu Ngando? Ababyiyita n’ab’ukuri twese tukajyayo. Kuki abahagarariye ama «Churches» manini n’amato, n’imiryango y’ivugabutumwa dufite myinshi, kuki tutajya mu Ngando? Kuki abayoboye amachurches matoya batajya mu ngando ngo bahurireyo n’abayoboye amanini noneho bahahurire n’abahanura intambara, n’abahanura amahoro, noneho banabahugure banabigishe n’amateka, n’inyigisho mboneraguhugu? Wari uzi ko benshi batazi amateka, bapfa kuvuga bavunda gusa, baharanira kumvikanira ku maradiyo, na bo ubwabo batazi icyo bashaka. Leta yiyita iy’ubumwe nitubabarire idupangire ingando ifatanije na komisiyo babifashijwemo n’Ababiligi.
Mutugirire vuba kuko natwe twiyita Abanyarwanda, kandi muzatwihanangirize ntihazagire uzaba ari hanze, twese tugomba kujya mu ngando tukajya kuvuga ngo «KOSI MOYA, TUKAJYA DUSHYIRAHO NA MORALI», tugakora n’imyitozo yose yo mu ngando. Nzabibayoboramo kuko ndabimenyereye kandi «morali» zizaba indirimbo zo mu gitabo : Izo Guhimbaza Imana, n’Iz’agakiza. Ibyo kuba mwaraturutse hanze cyangwa se ko mwari mu Rwanda ntacyo bizaba bivuze. Tuzabanza kwigishwa inyigisho mbonera-gihugu, kwigishwa gukunda igihugu, hazaheruka ibirebana n’Ijambo ry’Imana.
MINALOC ifite inshingano zo gutanga ibyangombwa ni yo ibwirwa, igomba gutegeka hakazaza ba «Senior pastors», ntihazagire ubura cyangwa ngo akererwe, cyangwa ngo atume abamwungirije. Tuzamara ukwezi, ubundi yari atatu ndabigabanije ku bw’impamvu z’umutekano wanjye. Utazaza mu ngando ntibazamuhe ibyangombwa, ubifite bazabimwambure, kuko uwo azaba afite amacakubiri, ateza n’umutekano muke.
