235

nta kurwanira agatuti, kuko icya mbere ntabwo Leta yiyita iy’ubumwe yatubonera indyo yuzuye nk’iyo twifuza yadutera umurengwe. Ikindi n’uko nta mafranga bazaduha habe na rimwe. Ni gahunda y’ingando zisanzwe. 

Buriya hazaba hari ya mafu y’ibigori na za mukaru hari mo agasukari gakeya, kugira ngo tutazibwira ko turi mu rugo, cyangwa muri mission hanze. Bizaba bitandukanye cyane n’imibereho dusanganwe iyo turi mu butumwa hanze cyangwa iwacu mu mago. Ni umwiherero wo kwinegura utameze nk’uw’abayobozi bakuru b’ igihugu. 

Tugomba gukora ingando; ni igitekerezo cyiza! Ubundi gahunda tuzakurikiza isanzwe ikoreshwa mu ngando zindi, uretse ko mwazitwaza ibyo kwifubika, nasabaga ko yaba mu kwezi kwa kane cyangwa kwa gatanu. Icyo gihe rero i Gisovu harakonja cyane, ariko iyo mbeho ntabwo iruta iy’ahandi hose tujya. Ntakwakira abashyitsi kuko tuzaba turi abashyitsi twese. Buri wese azajya avuga ibyo ahagarariye gusa, ntakwizimba mu magambo. Nta bya cumi n’amaturo kuko ntituzajyana n’abakristo, tuzaba turi abayobozi gusa kandi ntidukunze kubitanga keretse iyo tubyihaye. Ayo bazatura nʼ’ibya cumi muri icyo gihe cy’ukwezi tutazaba turi kumwe, bazayafashisha abapfakazi n’impfubyi bo mu nsengero zacu, ntawundi uzarebaho. Ni ugusenga kugira ngo imitima ya bamwe itazasigara mu nsengero zabo, kubera amaturo n’ibya cumi y’ibyumweru bine byose. Abakristo bazakoresha izabo ngando nyuma, Haleluya! Nta mushinga uzakorerwayo kuko tuzishingirwa na Leta yiyita iy’ubumwe, kandi nta muzungu uzaba ahari ntawe uzahakandagira. Ndasaba ko Perezida wa Repubulika yazadusangayo adutunguye akirengangiza itegeko rya protocole, akazana na madamu we, abo bonyine ni bo twemereye kudutungura abandi bazajye babanza babitumenyeshe, kuko hari n’abo tuzangira. Ni njyewe ushinzwe gutegura ibibazo tuzamubaza, nta muvundo wo kwibonekeza uhari, bya bindi byo kwitaka wivuga ibigwi. Polisi ibifitemo akazi katoroshye, kuko hari abashobora gutongana hafi kurwana kubera inzika bafitanye, bakaba bahujwe ku ngufu. 

Ibindi bisobanuro nzabibazwa n’abashinzwe gutegura ingando. Nta mpamvu n’imwe izatuma Représentant Légal ataboneka keretse urupfu cyangwa se gupfusha. Ndasenga ngo ntihazagire uzaba arwaye cyangwa yarapfuye mu bariho ubu. Imana ibidutabaremo, iturinde. 

Icyitonderwa : Turasaba amagambo yubaka mu ngando. Abazaza bakirwaye amacakubiri bazahakirira kuko ni kwa muganga. Kandi twese tuzaba tureshya imbere y’Imana n’imbere y’amategeko. Uzajya ahagera mbere ni we uzajya yicara imbere, nta myanya y’ibyubahiro izaba ihari. Hazaza : abahutu, abatutsi, abatwa, n’abanyamulenge, nta munyamahanga dushakamo kuko tuzaba tugiye kwinegura n’iyo baba ari ba «bailleurs de fonds» ntabwo