238

• Wumva udashaka ko bavuga ku moko kuko wowe atakubamo? Iyo bavuze ku batutsi uri umuhutu umera ute? Iyo bavuze ku bahutu uri umututsi umera ute? 

• Inkuru zabyo uzifatamo ute? Kudashaka ko bavuga ku moko ni igikomere : Reba ibyo ukurikizaho… hariho n’abarakara bagatongana bakitana abapagani ngo amoko ni aya Satani? 

• Ukunda gukoresha ngo «Abari muri Kristo Yesu ni ibyaremwe bishya, ibya cyera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya»? (2 Abakorinto 5:17). 

Ibi bibazo hamwe n’ibindi benshi barabitsinzwe kubera ibikomere by’ibyabaye ku moko yombi. Ariko Imana irashaka kubakiza kuko ntabwo igikomere cy’ubwoko, kimwe n’ikindi cyaha icyo ari cyo cyose, kizatuma uhabwa Ubugingo buhoraho. Emera kwakira Yesu Umukiza agukize.