239

IGICE CYA 4 : GACACA, IMANZA NA NYUMA YAZO, NʼIBINDI 

«31Ntimukemere ikarabo ry’uwishe umuntu akaba akwiye guhorwa, ahubwo ntakabure guhorwa. 32Kandi ntimukemere ikarabo ry’uwahungiye mu mudugudu w’ubuhungiro bwe ngo asubire gutura mu gihugu, umutambyi atarapfa. 33Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo, kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa ku bw’amaraso yakiviriyemo, itari ay’uwayavushije. 34Ntimuzanduze igihugu muzaturamo nkaba hagati muri cyo, kuko ndi Uwiteka uba hagati mu Bisirayeli». (Kubara 35:31-34). 

«Amaraso»

«25Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, 26kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu». (Abaroma 3:25-26). 

«Igisubizo». 

UMWIHARIKO KURI GACACA: IKUSANYAMAKURU: IMANZA NA NYUMA YAZO, N’IBINDI…

Nk’uko umuntu agizwe n’ibice bitatu ari byo : UMUBIRI, UBUGINGO, UMWUKA. Imana na yo hari : DATA, UMWANA, n’UMWUKA WERA. Hakabaho no kwa Satani hari ho : SATANI, INYAMASWA, n’UMUHANUZI W’IBINYOMA. Aka gatatu (3) rero gafite icyo kavuga. Ari na yo mpamvu buri gihe hagomba gukoreshwa ibi bitatu mu isi. Mu Rwanda rero ibirebana na GACACA, hagombaga gukoreshwa : UMUBIRI, UBUGINGO, UMWUKA. 

Ibisubizo bikurikira nagiye mbihabwa n’abantu bo mu ngeri zinyuranye, abari mu mabohero, abacitse ku icumu rya jenoside, abaje mu Rwanda nyuma ya 1994, n’abandi. 

Umwe yagize ati :

«Basubije ibintu urudubi. Ubu se noneho turasenga tuyaganisha hehe ko twari dutangiye kumenyera kubana n’Interahamwe, barazifunguye, none haje ibindi byo gucukumbura. Jyewe ntabyo nshaka, sinshaka no kubyumva, nibashaka bose babafungure bose bose! Na none se ko twapfuye urubozo. Ngaho wowe uzasenge ariko jye sinzongera