240

kubisengera, kuko niba ari n’amafaranga abazungu babaha, bayarye ariko baceceke be kutumena amatwi». 

Atangira kurira arihanagura nk’aho ntakibaye ariko akomeza guhahamuka yitonze. 

Undi ati : 

«Ariko muri mubiki? U Rwanda rwarapfuye neza murimo gukinakina mukinira ku bwonko bw’abantu, murakinira mu kibuga cyuzuyemo amagufa ya ba mama na ba data, n’abana bacu. Kuko umuhutu n’umututsi urubanza bafitanye ruri hagati yabo ruzacirwa n’Imana yaremye ijuru n’isi, niba na yo ibaho, ntabwo uzigera ubona umuhutu yihana, kandi ntuzigera na none ubona umututsi ababarira. Rero iyo Vanjiri yawe ntaho izakugeza, kuko nkanjye iyo nibutse umugore wanjye, numva amaraso amanuka mu mitsi akajya mu mutima biyaruhije, ngira uburakari bwinshi, ahubwo witondere ibyo uvuga wa mugore we, ndabifata nko kunteta ho» 

Undi ati: 

«Mais non! Ce n’est pas comme ca qu’on devrait faire. Kuko twari dutangiye kumenyera ubwiyunge bw’ingando n’ubusabane, umusururu n’ibigori twinywera, twambara n’udupira byanditseho. Twari tumaze kubifata mu mutwe. None dore kandi. Umenya barabuze ibyo bakora, ubundi se bayobewe ko abahutu bose ari abicanyi ko bose batwishe. Kandi nawe n’uko mwese muri Interahamwe yewe, turabazi! Kuki bazuye ibyari byatangiye gupfa? Nabo bihangiye imirimo? Mwatwihoreye mukareka kudushinyagurira ko n’ubundi twipfiriye.» 

«Kagame mwaramuroze tayari kandi nawe yaraburiye, ariko arambabaza cyane kuko ari mwebwe ntimumwemera, ari twebwe n’uko nawe arakomerewe. Nimushaka mureke tuvuge ko nta jenoside yabaye tuvaneho na ziriya nzibutso»

«Babanze batubwire aho amafaranga abasura inzibutso bahasiga ajya niba ahora acukura izindi mva, natwe bajye baduhaho, kuko abasura ni benshi baza biriza, kuki batigeze barira mbere y’uko dutsembwa?» 

«Byihorere mada! Imana irebera imbwa ntijya ihumbya». 

«Ariko uzi ko musetsa. Ubwa mbere mwabanje kuvuga ngo turi bacyeya mu gihugu nk’uko imibare yanyu yabyemezaga. Aho badutsembeye dusigara turi bacye noneho babasha kubarika neza. None nsobanurira ko kugeza ubu imyaka cumi n’ingahe