245

«Ariko hari nka hamwe umuyobozi yagiye abaha uruhusa rwo kumaraho nka Ruhengeri na Gisenyi na Kibeho. Ndabesha? Maze bahera ruhande.» 

«Reka nicecekere ubwo uri pasitori nazumva umvuyemo ngo wuzuye Umwuka. Ariko wowe wabaye akahebwe.» 

«Ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa, abatabyumva bavuga ko Inyenzi zaguhaye ibiceri. Ko zirimo kukonsa. Hanyuma wavuga ibyazo ba bandi bakabura aho bakwirwa. None twayobewe uguha ibere. Ariko mwaretse ubundi bikaba match nul 0/0. Ko twese twakoranyeho. Mbabarira nari nibagiwe ya nyigisho yawe y’uburemere bw’itsembabwoko; sawa ujye udusengera.» 

«Uzi ko hano muri gereza barara bavuga bikanga abo bishe?» 

«Jye nabirose rimwe gusa Imana iramfasha ntibyagaruka.»

«Ariko wowe nta cyuririzi ugira da? Urakigira kuko nawe baraguhekuye ndetse bikabije, sinzi icyo wahaye Inyenzi, yego ntawe ukundwa na bose ariko kubona zitari zakwereka aho zibera mbi ni amahirwe». 

«Nazo zikoresha kwihangana igihe zikigukeneye. Ukomeze uzikorere, kuko uramutse utazikorera kaba karakubayeho. Wowe umeze nk’Umuseso». 

Yahise ahamagara undi wireze yibeshyera turaganira. Afite ipfunwe ryinshi kuko ntibyoroshye kwishyiraho itsembabwoko : ni uwundi muvumo w’ubundi bwoko. Ku isi yose nta higeze kuba ibimeze bityo, aho abantu bibeshyera ko bishe abandi ngo bakunde basohoke muri gereza. Byabereye mu Rwanda gusa. Ndabizi singomba kubisengera ngo mbimenye. Ibitera u Rwanda umwaku ni byinshi. 

Ati: «Sijye jyenyine. Pasito, turi benshi!»

Ajya guhamagara abandi amasaha aba arageze ariko baratwongeza kubera ko ndi «Aumonier» wabo kizira kumputaza, banyongereyeho iminota nshaka, tuvugana iby’ingenzi, dusezerana kuzahurira mu ngando, noneho bakazambwira n’akari imurori. 

Undi ati «Bya bindi by’umuvumo watubwiye, uzi ko aribyo? Uzi ko abatashye batemye abagore babo? Abana cyangwa abaturanyi. Uzi ko hari n’uwo twari dufunganwe hano warongoye akana ke? Yagasize gafite umwaka umwe».