GACACA YO MU MUBIRI ARI YO GACACA YA POLITIKI YA LETA YIYITA IY’UBUMWE
Iyo bavuga Gacaca, Umunyarwanda yumva umugabo watonganye n’umugore we akahukana, uyu nawe akajya gucyura bakamuca inzoga n’ibindi. Bagaca urwo rubanza badasesereza cyane impande zombi, bagaherereza amakosa aho atari ngo birangire vuba binywere inzoga.
Gacaca ikaba irarangiye, ndetse kubera agatama kenshi bagera aho bagatongana bakanarwana ariko urwo rubanza rwo ruburiramo kuko baje muri Gacaca. Urundi rugero ni nk’igihe inka yoneye umuturanyi. Na none abunzi baraza bafite icyaka bikagenda kuriya cyangwa se abana barwanye. Gacaca ni ukwunga rwose mu mubiri 100%.
Ririya jambo mu gukoreshwa ubwaryo ryahise rigabanya uburemere bw’itsembabwoko. Basanze bizasakuza babihindura itegeko kugira ngo iminwa yose izibwe. Ryakoreshejwe habuze irindi, noneho Abanyarwanda baragerageza (abanyabumenyi) baragenekereza, basanga nta kundi byagenda, cyeretse babyise Gacaca. Byaranabarenze birwanaho ntibahamagara Imana muri kiriya kintu giteye ubwoba, benshi nta n’ubwo bayemera. Ariko babigize itegeko, kugira ngo buri wese ajye munsi yaryo, batangira gukora Gacaca mu bwenge, muri politiki, no mu kinyarwanda, no mu kizungu kuko abazungu barayikunda cyane ariko. Impamvu bayikunda n’uko iteza umuvurungano, itanumvikana neza, bakabona n’amakuru bandika n’aho barira amafaranga, kandi birengagiza ko abiyita Abanyarwanda ari bo bamaranye wa mugani wabo. Noneho ikizakubwira ko ikintu gikomeye nuko bakigira «Itegeko» kugira ngo uzabirengaho wese azabihanirwe, ndetse buri wese yikunde yicecekere, bigahita bitamureba kuko abihunga, ni yo mpamvu bibarenga bakabisuzugura. Bamwe ndetse bakishyiramo ko nta bibaho.
Leta yiyita iy’ubumwe yarahagurutse ivayo n’imizi n’imiganda, ariko idini ryiyita Itorero ryigumira mu bisanzwe, by’ibya cumi n’amaturo n’amatangazo no kwitangisha amafaranga bya buri gihe, kandi iki si igihe cyo kwaka ibya cumi n’amaturo ahubwo ni igihe cyo guhishurirwa icyo gukora ku bw’igihugu cyacu.
GACACA IMANA IYIBONA ITE?
Iby’umubiri ni umubiri, ntibirama ni bombori bombori, habamo ibinyoma byinshi, kwica kwinshi, guhora kwinshi, kwihimura kwinshi. Ibyo bita ubwenge ni ubumenyi bwa muntu nyine, bigendana na Siyanse na Tekinoloji, no gushakashaka, bya bindi twiga mu mashuri. Ni ho hakoreshwa amategeko ashyirwaho n’abana b’abantu, ari na yo ibihugu bigenderaho, buri gihugu kigapanga amategeko yacyo uko gishatse, kandi kikanayakoresha uko kibyumva.
