Iby’Umwuka na byo ni Umwuka, kandi bisobanuzwa Umwuka nyine, bihoraho mu mahoro, birarenganura, birakiza. Ni iby’Imana.
Gukorera mu mubiri ni na byo bigaragaza ikintu kitwa «gatozi», kandi «gatozi» igendana n’Umubiri, Corps, Body, ni na yo mpamvu abanyamategeko bakunda gukoresha «gatozi» kuvuga ko icyaha ari gatozi.
Ubundi gatozi iba gusa iyo umuntu akoze icyaha kigirira nabi we wenyine, n’ingaruka zikazaba kuri we wenyine, nta bandi babigendanyemo. Ni na byo bimuhesha uburenganzira bwo kucyihana wenyine, akanababarirwa wenyine. Aho ni ho honyine icyaha kibera gatozi. Kandi «Umubiri n’Ubumenyi, birakorana cyane bigafatanya kwanga iby’Umwuka». Ni na yo mpamvu iyo umuntu yakiriye Yesu mu bugingo bwe, ubumenyi n’umubiri birababara kuko biba bivuye muri kamere yabyo yo guhangana n’Umwuka, noneho bikagomba kumvira Umwuka. Mbere yaho biba byarigometse ku Mwuka.
Iyo habonetse abafatanije icyaha, bakabita abafatanya-cyaha baba bavuye kuri gatozi ako kanya batangiye kwinjira muri «Rusange» y’icyo ngicyo bahuriyeho. Haba hari abandi binjiye mo, haba mu cyaha nyir’izina no mu ngaruka zacyo. Ariko iyo bigeze mu gukora kw’umwana w’umuntu «MBONEZAMUBANO» na «MPANABYAHA» bashingira ngo kuri «gatozi» cyane. Yanga gutoneka abo yita ko irengera, kandi batazi ko ari ukubica kurushaho. Gatozi bivuga icyaha umuntu yakoze ku giti cye.
Iyo habonetse abafatanya-cyaha ntibiba bikiri «gatozi». Biba byabaye «Rusange» kuri icyo cyaha bahuriyeho cyabateye kwitwa «abafatanya-cyaha». Ariko si ko babifata. Bashaka kubishyira mu bumenyi bwa muntu biga mu mashuri (Amategeko). Iyo bibayobeye, bakabura uko babisobanura, babishyira mu «BUMENYI», ari byo nise kubishyira mu «Bwonko», kuko higa mu mutwe ntabwo higa mu mutima. Ntabwo Imana ikorera mu bwonko ikorera mu mutima-nama wawe, mu muntu wawe w’imbere ari wo mwuka wawe, uhamanya n’Uw’Imana ko uri umwana w’Imana. Naho mu bwonko ari naho higirwa ubumenyi ni cyo kibuga cya Satani akinira mo mu muntu, ni ho akorera «gym tonic» (igorora-ngingo) yisanzuye, yahava akajya mu mubiri, gutyo gutyo!
Ni ko gukora ku isi mu iterambere. Nabyise ko ari igice cyitwa «SOCIAL», «MBONEZAMUBANO». Kuko amategeko akorwa nyine n’abazi ubwo bumenyi. Iyo ibyaha bikozwe baba bazi ko hari ingaruka ariko ntibabashe kubona igisubizo. Bakabihindura «GATOZI». Kugira ngo biyorohereze.
