hari uwo musigiti, maze uwo mwuzukuru wa Aburahamu ati : «Simbizi, ariko icyo nzi n’uko tuzarwubaka muri uriya mwanya aho umusigiti wa bene Ishimayeri na Muhamadi uri; sinzi mu byukuri uko Imana izabigenza, niba hazaba umutingito, niba hazava umuriro mu ijuru ukarwotsa cyangwa bigaturuka ikuzimu, niba tuzabyuka tugasanga ntaruhari gusa gusa, simbizi! Icyo nzi nuko vuba aha tuzubaka urusengero rw’Imana yacu kuko igihe cyageze, n’ibikoresho byose byarangije kuboneka».
Mubanze mumbabarire mbere yo kunciraho iteka cyane cyane abo bigaburira cyangwa se byagaburiye, ndumva mutaceceka kuko inda zanyu zigomba kubanziriza ukuri kuri abongabo bikunda ntibanakunde n’ababo, igihugu cyo ntibakabeshye ko bagikunda kuko barabicyeretse na cyo kirabizi, ariko mwaba murya mwaba mutarya, mwaba mwarariye, ibyo ni mwe bireba. Ahubwo mutege amatwi, murebeshe amaso; mwumve ibyo Umwuka abwira ababyishe bose. Nutabyitaho byo bizakwitaho. Nubisuzugura byo bizakubaha kuko bikurusha «vision», bifite na mission n’intego, ndetse bizakora na raporo. Iyo bashyiraho komisiyo ya Gacaca ikozwe n’Itorero, icyo gihe hari kubanza kwihana nyine, kuko nta kintu uzabona ku Mana utabanje kwihana nkanswe ibyo mu Rwanda.
IYO HABANZA GACACA IKOZWE N’ITORERO, NTIHABANZE UBUMWE N’UBWIYUNGE BUKOZWE NA KOMISIYO, UBU GACACA IBA YARARANGIYE. Ubu nandika iki gitabo twari kuba turimo gusoza none nta n’ubwo twari twatangira. Ubu nandika iki gitabo twari kuba turimo gusoza Gacaca, tugatangira ubwiyunge bwuzuye budushyikiriza ubumwe, habaye guca bugufi, hatarimo kwitana bamwana by’aya moko. Kuko amasengesho kugeza ubu dusenga ni asoza buri gihe, kuko twanze guhera aho bitangirira, ari ho : Kwihana.
Umwe (ni umurokore w’umututsi) yaherutse kumbwira sinzi niba yaranabivuze ahandi ati dore ibigomba gukorwa kugira ngo u Rwanda rugire amahoro. Yararambiwe nk’umurundi w’umututsi wigeze kumbwira ababaye arira ati «Imana aho bigeze n’iyo yaduha IBUYE ngo ritubere Perezida twavyemera ariko tukajya turyama tugasinzira».
Ibi yabivugishijwe no kurambirwa kubabazwa cyane n’intambara zidashira ziterwa n’abanyenda nini, batazabiheza. Uyu nawe ati :
• Icya mbere : gufungura abajenosideri bose.
• Icya kabiri : Impunzi zose zigataha zose cyane cyane iza politiki.
• Icya gatatu : Hakaba indi «nzibacyuho». Nagize ngo yanyoye ibiyayura umutwe (yasaze).
• Icya kane : Tugasabana imbabazi twese, ari abakoze jenoside n’abitwa ko bayihagaritse.
• Icya gatanu : Tukababarirana na none twese.
