256

biteguraga gutera u Rwanda na none. Ngo kugaruka ku butegetsi. Kandi bari basize bakoze itsembabwoko. Ni ISHYANO! 

Iby’abahutu n’abatutsi byose ni insobe. Bose bakunda «ÜBUTEGETSI», kandi ntibazi gutegeka. Amerika twese twirukira Imana yari yayiciriye bugufi yemera ko World Trade Center ikongoka, n’ibindi byose igenda ica bugufi ariko yabanje guca amarenga. Byumve neza ko iyo abantu banze guca bugufi yo ica bugufi biyiruhije na yo kuko akenshi ntiba ibishaka. Dore nka Goma yayiciriye bugufi maze Nyiragongo yumvira ijuru. Hari hashize igihe abahanuzi barasaraye birirwa babwira abo kuri Goma ngo bihane, abandi barabakuba bikomereza ibyaha byabo. Maze isaha igeze Nyiragongo irabahemuza. Byabindi byose biratanaga, bikongoka babireba, bihinduka amakoro, n’abantu bahinduka amakoro, amaduka ahinduka amakoro, amazu bacerezagamo ahinduka amakoro, amazu y’abapfumu ahinduka amakoro, amazu y’amadini ahinduka amakoro. Ejo bundi mbaza umuntu nti mbese Goma ubu ntihari ububyutse da? Kubera Nyiragongo? Ati ariko nawe urasetsa hari n’ukibuka se ko hari icyahabaye? Barongeye barushije mbere gukora bibi no guhakana Imana. Nti ugende ubabwire ko nibatihana bigiye kongera. Mu minsi yashize no mu Rwanda i Cyangugu hanyuze akantu k’akayaga ngo bihera mu nsengero z’amadini, hahandi hagiye hanapfira mo abatutsi. Umutingito ugomba kuba warasanze batamba igitambo cya misa ya mbere. Yari amarenga, kuko urebye uko byagenze byahereye mu nsengero zo ku tununga z’inkuta 4. Imana iravuga wa mugani wa wa muririmbyi. 

N’ahandi hose hari utumenyetso tw’ibihe ariko ntitwumva. «MANA TUBABARIRE, NTABWO TWARI TWAKUMENYA, TUGIRIRE IMBABAZI WA MANA WE TUDASHIRIRA KU ICUMU RYO KUDACA BUGUFI». Abumva hari icyo bumva mwaje tukihanira Imana ntidukomeze kurebera. Niba mukomeje gutegereza ko Imana ica bugufi, jyewe ho ndabyanze. Kuko njyewe n’abashaka kubaho tuzacira bugufi Imana, sinzigera ntegereza ko ica bugufi, Ibimfashemo mu izina rya Yesu. Amen! 

KUKI IMANA YAVUZE KURI DAWIDI ITI «MBONYE UMUNTU MU ISI UMEZE NK’UKO UMUTIMA WANJYE USHAKA»? Ibyo Imana ntabwo yigeze ibivuga kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo, ntiyigeze ibivuga kuri Mose, Yosuwa na Kalebu, ba Gidewoni, Debora, Baraki, Yefuta, Nehemiya, Ezira, Esiteri, Daniyeri, Yobu, Hoseya, n’abandi. Kubera iki? 

Umutima wa Dawidi wari utandukanye n’iyo yindi, kandi Imana yari yarawubonye cyera! Dawidi yimitswe bamukuye mu ntama aragiye, bagomba kuba bararangije kumusukaho amavuta ntibigire icyo bimukoraho «nta bwibone bwamubagamo» agomba kuba yarahise asubira no kuragira nta minsi mikuru ibaye. Kuko n’iwabo byari byatangiye gucika, ishyari rya bakuru be na se yacanganyikiwe yibaza impamvu atari Eliyabu imfura ye wimitswe. Dawidi yishe Goliyati asubira kuragira (ateye ubwoba). Iyo aza kuba umuhutu