258

abwira amatorero. Ntabeshye numvise ikintu kinkubise, nsaba Imana kubireka ariko wapi! Yesu ati «Nanjye bavuze ko nta cyiza cyaturuka i Nazareti»; icyo cyuririzi cyamazemo igihe ntekereza, nibaza icyo ndimo gushya narura, birancanga, nasubiranye ntinze. None se bene Data, niba umuhutu atatumwa n’Imana mu gukiza igihugu, ngaho noneho umututsi yo kagira Imana nimutume jyewe icyo mpfa n’uko igihugu gikira, kikagira amahoro arambye abonerwa muri Kristo Yesu. Icyo gihe ngo baratonganye bamwe bati naba na bo ibyabo biri ahagaragara naho twe turi abagome bihishahisha; twica twihishe, dufite ubugome buhishe. Nti mbabarira nta gatuza k’imigeri nifitiye. Undi ati «wa mugore we wishyizeho, uzi ko utazi umututsi?» Ati : n’iyo wakoreshwa n’Imana ute ntitwabyemera kuko ntidushobora kunezezwa na byo. Uri Interahamwe sana, ni yo shusho ufite. Bimera nka cya gihe cya Yesu abaza ati kuki mushaka kuntera amabuye? N’uko bamukubise urushyi ati «niba mvuze nabi garagaza icyo nkosheje, ariko se niba mvuze neza unkubitiye iki?» Ati «ariko ibi bikorwa byanjye byo ntabyo mubona»? Bati ku birebana n’ibikorwa ntacyo tuguhora, uzira amagambo yawe yo kwigereranya. 

Undi arambwira ngo amafaranga bampaye nashira nzaceceka, ati kuko ndabazi na bo baharara kubi bazakujugunya nk’ibize, uraruta nde se? Ko bakoresheje benshi uraruta se abo babanye mu ishyamba na Gahunge na Nshongerezi na Nyakivala? Uraruta se nde… Urumva uri iki? Aho ni ho uzamenyera inyiturano y’umututsi kuko dore uko bikurikirana. 

Umwe ati «umuhutu umuvura amaso akayagukanurira», undi ngo «umututsi umuvura amaso ayawe akayanogoramo». Wemeye ibizagukora ho wa mugore we! 

Umwe wo mu bategetsi b’igihe cya Habyarimana ngo yigeze kugira mugenzi we inama ababajwe n’uko bari bamugize maze ati «abatutsi bazagukanjakanja nka «chiclettes», nibakumaramo uburyohe bazagucira». Imigani iragwira! Ariko jye ntaho bihuriye kuko nta cyabo ngira, nta mafaranga yabo ngira, niba ahari bazayanyishyuze nzayabishyura. (Icyuririzi). Undi baje kumutera igipindi ngo ajye mu ishyaka ryabo (Umuryango, FPR, Moteri), maze ati «ntawe ucirira imbwa ikuze, bacirira ikibwana kuko imbwa ikuze yaba ikubeshya kuko ihita igaruka iwabo iba yarahamenyereye, kandi ni indahemuka, izi n’inzira zose». Uwo ni we wivugaga ko yari imbwa ikuze. Ati ariko kuko jye mfite ikibwana (umwana we) abe ari cyo mutwara ni cyo kitari cyamenya inzira neza mushobora kugitoza imico yanyu kikayifata vuba mukazakimarana n’igihe, mukizunguze cyemere. Naho jye ndi imbwa ikuze, nabarushya. Koko irya mukuru ryaje gusohora, ikibwana barakijyanye none barakijugunye, bari mo kukijujubya. 

Undi ati kuki udatekereza neza? Naganiriye n’ababikurikiranira hafi numva bavuga ko ugomba kwitonderwa, na bo ubwabo ntabwo bazi