264

gahunda. Imyuka yo gukomeza kurwanywa nta n’icyo bakoze kibi buri wese akabikanga mo ibibazo. Kwangwa no kurushaho kuko ni bo kibazo. Ari ku bahutu bafitanye inzigo, ari abatutsi bavuye hanze na bo bafitanye ikibazo cy’inzigo kirahari ndetse gikomeye. Kuko imiryango yabo yabaye ibitambo byabo ngo abandi batahe. Aha ngaha hararuhije kuhumva ariko ni ko bimeze. Buretse nzagerageza kubisobanura, kandi ndahamya ko benshi bazumva ibyo ari byo. None se ibyavuye mu maraso ya bene wabo biri hehe? Ko wumva ari bake se ubu baba bagejeje iki gihe hakiri abatiga? Barahari ababuze aho baba? Barahari, abashomeri? Barahari abatavuzwa? Barahari. Aha hari mo ibanga rya Satani rikomeza, kuko we yari yapanze kubamara. Ntabwo habuze indishyi kuko buri munsi ibigega byabo byinjiza. Niba ari bake se kuki batabona ibibatunga bihagije? Bijya hehe? 

Ugasanga kubera ibyaha byakorewe mu gihugu bose nta n’umwe ushaka ko undi abaho. Abahutu kubera itsembabwoko bumva babaho bonyine kubera isoni n’ikimwaro, bakanga no kwihana. Abatutsi kubera kubabara no kwihorera no gushaka ubutegetsi no kwiganzura abahutu bibahesha ishema, na bo bagakomeza ubugome bubyarwa n’inzika zitajya zigabanuka. Ndasubiza mvuga ngo igisubizo ni kimwe : n’uko abahutu bose bihana itsembabwoko ni byo byakuraho iyi mizerero n’imihahamuko, n’imijinya ya buri gihe no kutizerana, byasunikira abatutsi kubabarira, na bo bakihana ubwicanyi bwabo. Kandi kubabarira ni gahunda ndende cyane ku cyaha cy’indengakamere nk’iki. Kuko ashobora kubabarira ako kanya ariko yataha akongera kubitekerezaho bitewe n’amateka bigahora ari umurunga utajya ucika, wenda kuko bafunguye abamwiciye n’abacengezi batahutse n’ibindi kandi birumvikana. Turatinza ibintu kandi «UWO UZAHEKA NTUMWISHA URUME» Kuri abongabo bafunze bababeshyera itsembabwoko, dore igisubizo cyabo (OBADIYA 10-16), aha rero ni ukwemera kuwunywa kuko usharira cyane, kandi mujye munabaza Imana impamvu mwaje aho kuko hari icyo iba ibashakaho. Benshi yabarinze impfu zidasobanutse, ariko ntibabizi. Imana igomba kutubumbira hamwe twese mu bugome kugira ngo ibone uko itubabarira twese (Abaroma 11:32). Kuko byarivanze. 

KWIBUMBIRA HAMWE MU BUTERAHAMWE KUGIRA NGO TWIHANE NYUMA TUBABARIRWE 

Kutihana bituma uba umugome no kurushaho. Reba Itangiriro 4:9 amagambo Kayini yasubije Uwiteka ngo sindi umurinzi wa murumuna wanjye. Icyo gihe Imana yari imubajije aho murumuna we ari, ni yo mpamvu iyo utihannye ugenda uba umugome kurushaho. Hari uwambajije ati ibyo urimo ni ibiki? Ngo ese ko uvuga ngo abahutu bihane, nitubikora twese tukihana mbwira sasa noneho niba hazatangira dosiye y’abatutsi nk’uko wigeze kubikomozaho, kuko na yo ntiyoroshye bizadufata indi myaka, kuko witonde nabwo kandi birajya gusa. Hazabanza Ibuka y’abahutu; FARGE y’abahutu, AVEGA