Padiri akabatwara no mu modoka akanabafasha no mu bindi uko ashobojwe, yabanje kubaha Isakaramentu ry’ukarisitiya.
Abandi nabo bari kumwe na Hajyi, na Pasitoro, abandi bari hamwe n’ubugome bwabo ntaho bwagiye. Icyo gihe bari kumwe na Pasitoro wambaye ka kantu ko mu ijosi k’umweru, «gatuma mpahamuka», abandi bari kumwe na Musenyeri na Reverend. Aba bose ntaho bagiye, n’amadini yabo ntaho yagiye, ahubwo byose byariyongereye. Hiyongereye n’ayandi n’ibindi bimeze nk’isakamburira, n’imborera, n’amagadi bakoresha ubugoro, bicanganyikisha abantu.
Maze ubutumwa babuteze amatwi kuko nabwo ntibworoshye n’ubuvuga ntiyoroshye kuko ntakorera ku bwoba. (uwo ariwe jyewe). Afite ibanga yavuganye na Nyiri ukumutuma «Yesu», uvuga nawe ntiyoroshye «ariwe jyewe» arashakako bumva n’aho batakumvira, kugirango batazaburana ngo ntawababwiye. Padiri bimwanze munda aho kwihana arikura ajya guhuruza, bifata zero.
Polisi nawe ntashobora gufata umuntu gusa bigomba amategeko kandi ni ku mugaragaro, kuko nanjye nzi amategeko andengera, narayize, kandi no mu itegeko nshinga birimo. Porokireri byamunejeje kuko abari barananiranye noneho byose babishyize hanze. Ahubwo uyu we yanyihera nk’akazi maze akarere ashinzwe kakaba aka mbere mu mihigo yo kwirega no kwemera ibyaha. Maze bakamuzamura mu ntera ariko abandi siko babibona. Barambonamo umuntu utumwe ngo na Leta ya Kagame, kandi nabahakaniye ngitangira ko ntayikorera ntazigera nayikorera bibaho, ariko byabacanze. Ndasobanurako ntari Eda Mukabagwiza (icyo gihe), ko ntari Fatuma Ndangiza, simbe na Mukantaganzwa Domitilla cyangwa Cyanzayire Aloysia, cyangwa ubu Mukantabana Rose uyoboye Inteko ishinga amategeko muri iki gihe.
Aha naho muhitondere ni abadamu gusa byageze n’aho birenga igipimo (nzabivugaho mu gitabo kindi kivuga ku mugore). Ibyo mu Rwanda byarenze «gender» cyera, turi aba mbere muri byose, ariko bihishe byinshi.
Erega birabatangaje! Maze mpita mvuga uwo ndiwe. Mbasobanurirako atari ngombwa ko mpuza n’ibyo Leta yiyita iy’ubumwe ivuga, kuko Leta ntabwo ari umutima wanjye, ntabwo ari ubwonko bwanjye, kandi na Yesu afite Leta ye akaba ariyo nkoramo, ko ariwe wampamagaye, akampa akazi, nkaba nshinzwe kwamamaza Ubwami bwe mu isi. Ndi Intumwa ya Yesu Kristo mu isi. Ndi umuvugizi wa Leta ye.
Mbabwiyeko jye ndi Intumwa ihamiriza Yesu Kristo ntari intumwa ihamiriza Leta y’u Rwanda, kandi ko muri Leta ya Yesu twirinda cyane kuvugango icyo kanaka avuze ntacyo twongeraho. Iby’Imana birasobanutse ntibivuguruzwa. «Je ne suis pas un imitateur de l’état,
