276

benshi b’abacikacumu ngomba guhagarara hagati. Kuko na Porokireri ni umucikacumu, n’umukuru w’Ingando, n’uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe bubanziriza Ubwiyunge, n’uhagarariye Gacaca bose ni ba «sérieux», nanjye biranshobera nitabaza Iyaremye ijuru n’isi ngo inkure aho, nsaba Imana imbaraga, kuko hari umwe wahoze akora ahantu hakomeye, turaziranye yiganye na musaza wanjye ahita ambaza ngo se Ngabonziza araho? Uwo ni musaza wanjye waguye Zimbabwe ahunga, maze mubwira ko yapfuye mu kwa 5/2001, undi ati «ese Alphonse we bite?» Uwo ni muramu wanjye, nti afungiye muri gereza ya Kimironko, (ubu ari mu ya Mpanga), aho nahavuye nta nkuru, nahindaga umushyitsi. 

Ngeze ahandi naho birankomerana cyane ni iwabo wa papa w’abana banjye bakuru, bambaza ibye mbabwira aho ari ariko numva ikintu nanone, ngeze ahandi umwana mukuru wanjye uba hanze arampamagaye kuri téléphone ati «se uri hehe?» Nti mu ngando ati «ariko maman rwose wabuze ibindi ukora, wibwirako abahutu uzabashyira ku murongo». Nti sijyewe ni Imana (ni umunyarwenya cyane). Yambwiye n’ibindi binsetsa kuko nari naribagiwe guseka. Ati «kugeza ubu ntiwaruhuka ibyo bintu? Wabaye iciro ry’imigani ibice byombi ntibikwemera ukwiye kwitwa Rwanda “burden” cyangwa se Hutu burden, ntabwo uziko ugeze igihe cyo kuruhuka (izabukuru)». Kwa Yesu nta za bukuru zibayo. Ati muri miliyoni 9 (icyo gihe) nta bandi Imana yabwira? Ati ubwo abahutu ni nka miliyoni 7 abatutsi ni nka miliyoni 2, mpita ngira ubwoba bw’iringaniza ndatekereza nti urwishe ya nka ruracyayirimo, barongeye kandi bazanye ibya NYAMWINSHI. Bo banze kuza ngo batazababaza ibyo babonye kandi ngo bararushye bahisha abatutsi b’abana biganaga, bajyaga kubashakira ibiryo basimburana. 

Ngiye ahandi nsanga noneho ntari buhave amahoro, ni iwabo w’abana banjye bato kandi ise yaguye ku rugamba, barambonye basuhuza umutima. Ndi umugore wabo niko baba bavuga iyo batarakizwa kuko buri mugore wese ngo aba ari uwabo. «Bazira byinshi», ndetse bambajije uko abana bangana cyane cyane uw’umuhungu kuko asa na se cyane ngo sinzi uwabibabwiye, doreko bamenya amakuru kurusha abari hanze. Tuganiriyeho ariko inkuru zose ni mbi. Bati kanaka yaratashye baramwica bavuga amazina yabo nari nzi, ko na wa mukecuru yiyahuye amaze gupfusha uwo yarasigaranye kandi bamuhoyeko yari umuhutu gusa ko yari mukuru wa nyakwigendera, ndahamyako atakoze jenoside! Ngo na kanaka nawe bara… Birandambira ni bibi gusa, ngo na ya mazu ya nyakwigendera barayashenye bavuga izina ry’umusirikare mukuru wari uhayoboye, numva icyuririzi kiraje ndavuga nti : ese uriyawe ko yari yaripfiriye, amazu ye bayashakagaho iki? Amasambu, amashyamba, ubu ntituba tuyakodesha tubona mo make ya minerval? Ariko mbivugana umujinya n’agahinda nari maze kumva inshuti zanjye twakoranye zize zose barazishe. Mpita numva Umwuka ambwira ati ese waje gutara amakuru mabi akuvangira, waje