gushinja no gukora iperereza ku bapfuye? Cyangwa waje kubwiriza ibyo nagutumye? Ubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Interahamwe. Wavangiwe cyangwa?
Njya muri W.C. nihanira mu mutima ndihanagura amarira yari yanje mu maso maze nsohotse sinagaragaza umubabaro, ndenzaho. Mbese barazimbarira nk’aho baba hanze, nk’aho jye ntabizi, kuko basubiye inyuma mu bitekerezo kubera imibereho y’imiruho n’imihati. Impamvu n’uko ariho ubutegetsi bwari buri muri Repubulika ya kabiri, none nibo banyuma. Hari IKIMWARO kiremereye. AHO BAMBARIYE INKINDI BAGOMBA KUHAMBARIRA IBICOCERO BYANZE BIKUNZE, ISI YOSE IKABOTA. N’ubwo bumva utu radiyo kandi bahora banategerejeko bene wabo bo muri FDRL babafunguza. Nyumvira ukuntu bacuramye, aho kwihana ngo babeho, umva iyo bageze. Bumva kandi bazasubirana ubutegetsi, uko byagenda kose. Kuko ngo na Bikindi yahimbye indirimbo bari mu nkambi yitwa «RWIGERE URUMPE» «u Rwanda». Kuberako ibyo bakoze bibahahamura, bahora bitera inkunga. Twibukiranije ibyahise, maze bagaseka, wagirango MRND yagarutse ya «ba militantes na ba militants ba Mouvement Révolutionnaire iharanira amajyambere y’u Rwanda. Umugambi n’umwe banyarwanda, amahoro ubumwe n’amajyambere, MRND yacu nziza, sugira maze usagambe mu Rwanda».
Buri gihe hazamo ubumwe, kuko niho hari ikibazo. Natwe duhanye «moral» ariko ntibyatinda ninjira mu nyigisho kuko sinazanywe na «moral». Mbabwira Yesu n’icyo abashakaho, turangije bo bantegetse ngo dusangire, kuko ni inshuro ya kabiri mpakora mu ngando baranyishimiye cyane. Bamfashe nk’aho ndi umuvugizi wabo ngo uzatubarize ibi n’ibi ba kanaka… muri Leta n’ahandi, natwe dukeneye imidugudu, n’ibigega, n’inzibutso ngo dushyingure abacu mu byubahiro. Mpita nikura. Nagiye ahandi nsanga bariye umwanda, bambaza niba ndi muzima kubona ngo ntaziko aho ngaho ngo nta jenoside yahabaye, ngo cyeretse niba ari iya FPR nje kubwira ngo yihane, kuko ngo niyo yatsembye umuhutu ahongaho. Barahekenya amenyo baziko ntumwe n’Inyenzi. Ni muri gereza ya Nyagatare. Ni ikibazo ariko ku Mana ntagikomeye kirimo. Ibyo bavugaga byose byashojwe no kumvikanako itsembabwoko ari rusange ku bahutu bose, ko aricyo cyanzanye, ko FPR yabaho itabaho ibyayo nabyo bizwi ko nabo babanza bagatunganya ibyabo bakabanza bakabona imbabazi, kuko bari mu mubiri cyane, ariko Imana yabakozemo umurimo munini, benshi muribo baratsindwa.
Nagiye ahandi nsanga data niwe wahakoresheje amatora ya Kamarampaka muri 1961 kuko yari n’umucamanza mukuru ahongaho. Hari n’indirimbo yitwaga TURATSINZE GA YE! «Turatsinze, Kamarampaka y’itora Pariti zose zifuje yahariwe Parmehutu». Ko Pariti Parmehutu ari iya mbere kandi izahora iba iya mbere. Iyo ndirimbo «ndayizi yose»; n’abavutse icyo gihe bitwa ba «Pare» hari n’umwana yahabyariye nawe yitwaga «Pare-Turatsinze» yapfuye mu meloxicam acheté
